Mu gihe habura iminsi 9 ngo muri Brazil hatangire igikombe cy’Isi, abagororwa bo muri Peru bahuriye muri gereza ya Castro-Castro mu murwa Lima aho batangije igikombe cy’Isi cyabo gihuje amakipe y’ibihugu 12.
Iyi mikino yatangiye kuwa Mbere yabanjirijwe n’imihango isa nk’iy’igikombe cy’Isi ikurikirwa n’umukino wa gicuti wahuje abahoze ari abakinnyi b’ikipe ya Peru mu gikombe cy’Isi 1970 n’iy’abagororwa ya Castro-Castro.
Francisco Eduardo Novello, umunyamabanga w’urwego rw’ubucamanza muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Brazil wari umutumirwa muri iki gikombe cy’Isi yavuze ko buri umwe agira uburyo yitegura cyangwa yitabira igikombe cy’Isi atagomba kubuzwa.
Yagize ati " Ni ubwo aba bantu bagize amateka mabi bashobora guhumurizwa no kwigishwa bakongera kubaka sosiyete."
Iki gikombe cy’Isi cyo muri Peru kizamara ibyumweru bibiri ariko umukino wa nyuma ugahuzwa n’uw’igikombe cy’Isi, itegurwa n’ubuyobozi bw’amagereza muri iki gihugu mu rwego rwo gukundisha abagororwa imikino no gutuma batigunga.
Iri rushanwa rigizwe n’amakipe 12 akina mu izina ry’igihugu abagororwa bagize ikipe bumvikanyeho, batoranywa mu magereza atandukanye yo muri Peru bagahurizwa hamwe.
Amwe mu makipe akunze kugaragara cyane muri iki gikombe ni iya Brazil izakira igikombe cy’Isi nyir’izina,Uruguay na Argentina.
Bakinira mu kabuga gato kari muri gereza ya Castro-Castro aho ikipe iba igizwe n’abakinnyi 7 n’umunyezamu harimo abasimbura babiri.
Hakorwa imihango hafi ya yose ikorerwa mu gikombe cy’Isi maze amakipe agahatanira igikombe gikozwe mu ishusho y’icy’Isi.
Kimwe nk’igikombe cy’Isi kizatangira muri Brazil tariki ya 12 Kamena -13 Nyakanga, ishusho-muntu (mascot) rizakiranga rizwi nka Fuleco riri no mu gikombe cy’Isi kiri kubera muri Peru.
Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Peru



















TANGA IGITEKEREZO