Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, ni bwo u Busuwisi bwakinnye na Argentine mu mukino wa ¼ w’Igikombe cy’Isi warangiye Argentine ari yo ikomeje ku bitego 3-1 mu minota 120.
Ku munota wa 44, Breel Embolo yeretswe ikarita y’umuhondo, bisaba ko mu gice cya kabiri agomba gukina yigengesereye nubwo ari we rutahizamu u Busuwisi bwagenderagaho.
Ku munota wa 72, Embolo yikubise hasi umusifuzi João Pinheiro atanga ikarita kuri myugariro wa Argentine, Leandro Paredes, ariko bagenzi be bo kuri VAR bamusaba gusuzuma neza amashusho akamenya niba iyo karita yari ikwiriye.
Nyuma yo kureba neza yasanze yibeshye ku mukinnyi wakoze ikosa, akuraho ikarita yari yeretswe Parades ayiha Embolo, ihita iba iya kabiri mu mukino yoherezwa hanze.
Mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ryashyizeho amategeko mashya arimo ko mu gihe habayeho kwitiranya abakinnyi bakoze ikosa mu kibuga, abasifuzi bemerewe kujya kuri VAR.
Iyo Parades aza kuba ateretswe ikarita y’umuhondo, ntabwo iri tegeko ryari gukurikizwa, kuko rikurikizwa iyo hari umukinnyi weretswe ikarita ariko hakabamo gushidikanya.
Ni ku nshuro ya kabiri iri tegeko ryari rikoreshejwe mu Gikombe cy’Isi kuko ryakoreshejwe ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakinaga na Paraguay, ariko icyo gihe ntabwo havuyemo ikarita itukura.
Umukino wo muri iki gitondo warangiye Argentine isanze u Bwongereza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi, itsinze u Busuwisi bw’abakinnyi 10 ibitego 3-1 nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera.
Umukino uzahuza u Bwongereza na Argentine uzaba ku wa Gatatu, Saa Tatu z’Ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!