Uyu mukino wabaye guhera Saa Cyenda z'ijoro kuri Arrowhead Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahuje Argentine ifite igikombe cy’Isi giheruka na Algérie yo ku Mugabane wa Afurika.

Ku munota wa 17 gusa, Lionel Messi yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Rodrigo De Paul, igitego cya kabiri agitsinda ku munota wa 60 na ho icya gatatu agitsinda ku munota wa 76 ahawe umupira na Nico González.

Nyuma yo gutsinda ibi bitego bitatu mu mukino umwe, Messi w’imyaka 38 n’iminsi 357 yahise aba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi aho kuri ubu afite 16 anganya n’Umudage Miroslav Klose.

Yabaye kandi mukinnyi wa mbere ukuze watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe w’Igikombe cy’Isi, akuraho agahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo wagashyizeho mu 2018.

Byongeye kandi, Messi yageze ku gahigo kari gafitwe na Cristiano Ronaldo ko kuba umukinnyi watsinze mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi atanu atandukanye.

Kuri uyu mukinnyo we wa 200 mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ni ubwa mbere Messi yatsinze ibitego bitatu mu Gikombe cy’Isi ndetse mu gihe ari we wigeze gukora amateka yo gutsindira iki gihugu igitego mu Gikombe cy’Isi afite imyaka mike.

Undi mukino wabanjirije uyu, wo mu Itsinda I, Norvège ibifashijwemo na Erling Haaland watsinze ibitego bibiri, yatsinze Iraq 4-1.

Lionel Messi yafashije Argentine gutangira Igikombe cy'Isi cya 2026 itsinda Algérie ibitego 3-0
Lionel Messi yafashije Argentine gutangira Igikombe cy'Isi cya 2026 itsinda Algérie ibitego 3-0
Ibitego bitatu Messi yatsinze byatumye ageza 16 ku mwanya wa mbere w'abatsinze ibitego byinshi mu mateka y'Igikombe cy'Isi, aho abinganya na Miloslav Klose
Ibitego bitatu Messi yatsinze byatumye ageza 16 ku mwanya wa mbere w'abatsinze ibitego byinshi mu mateka y'Igikombe cy'Isi, aho abinganya na Miloslav Klose
Messi yabaye kandi umukinnyi ukuze utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe w'Igikombe cy'Isi
Messi yabaye kandi umukinnyi ukuze utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe w'Igikombe cy'Isi
Kapiteni wa Argentine, yageze kandi ku gahigo ka Cristiano Ronaldo ko gutsinda mu marushanwa atanu y'Igikombe cy'Isi anyuranye
Kapiteni wa Argentine, yageze kandi ku gahigo ka Cristiano Ronaldo ko gutsinda mu marushanwa atanu y'Igikombe cy'Isi anyuranye