00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikombe cy’Isi, umwanya wo gusobanurira abatuye uturere 18 imiterere y’ubuzima bwabo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 July 2014 saa 07:21
Yasuwe :

Mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi igeze muri ¼ cy’irangiza, Minisiteri y’ubuzima binyuze muri gahunda ya “World cup in my Village” barasobanurira abatuye uturere 18 tw’u Rwanda imiterere y’ubuzima bwabo n’uburyo bakirinda zimwe mu ndwara.
Mugume Nathan, ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko basanze umupira w’amaguru by’umwihariko igikombe cy’Isi gihuza abantu benshi cyane bahitamo gukoresha uwo mwanya ku batuye mu cyaro baba badafite ubushobozi bwo kuyireba ariko (…)

Mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi igeze muri ¼ cy’irangiza, Minisiteri y’ubuzima binyuze muri gahunda ya “World cup in my Village” barasobanurira abatuye uturere 18 tw’u Rwanda imiterere y’ubuzima bwabo n’uburyo bakirinda zimwe mu ndwara.

Mugume Nathan, ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko basanze umupira w’amaguru by’umwihariko igikombe cy’Isi gihuza abantu benshi cyane bahitamo gukoresha uwo mwanya ku batuye mu cyaro baba badafite ubushobozi bwo kuyireba ariko bikaba n’umwanya wo kubasobanurira byinshi ku buzima bwabo.

Yagize ati “ Dufasha abatuye mu gice cy’icyaro kureba imikino y’igikombe cy’Isi, tubasobanurira guteka indyo zuzuye, kwirinda Malaria, SIDA, kuboneza urubyiruko n’ubwisungane mu kwivuza.”

Abatuye icyaro berekwa igikombe cy'Isi bagasobanurirwa ibijyanye n'ubuzima bwabo
Imikino y'igikombe cy'Isi ihuza abantu benshi, umwanya wo gutangamo ubutumwa

Mugume avuga ko hari aho babona abantu basaga 1000 cyangwa 1500 bakareba umukino ubanza w’igikombe cy’Isi (uba saa 18.00) banyuzamo inyigisho ndetse baba bari kumwe n’abahanzi babashimisha.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu karere ka Gasabo gikorerwa no mu tundi turere 17 turimo Gakenke, Rutsiro, Gatsibo, Kirehe, Musanze, Rubavu, Gisagara, Karongi, Bugesera,Muhanga, Kamonyi, Gicumbi, Nyamasheke, Rusizi, Burera,Nyaruguru na Gicumbi.

Basobanurirwa guteka indyo zuzuye, kwirinda Malaria, SIDA, kuboneza urubyiruko n’ubwisungane mu kwivuza
World cup in my village yatangiriye mu karere ka Gasabo igera no mu turere 18

Kuba iyi mikino yitabirwa cyane n’abagabo ngo ni kimwe mu bituma izi nyigisho cyane izo kuboneza urubyaro n’imirire byihuta kuko aba aribo bagira ijambo mu ngo bigafasha abagore kubishyira mu bikorwa vuba.

Mugume avuga ko nyuma y’igikombe cy’Isi bazakomeza gukorana n’abahanzi kimwe nk’abakinnyi mu kubafasha gukora ubukangurambaga mu baturage.

Kuva mu 2006, Umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF) ukorana n’Ishyirahamwe mpuzamahanga mu gukoresha imbaraga z’umupira w’amaguru bimakaze uburenganzira bw’abana.

Byitabirwa n'abana, abagabo n'abagore
Tom Close: Baherekezwa n'abahanzi baba bakora ibikorwa by'ubukangurambaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages