Patrice Motsepe yagiye muri Cameroun ku wa Mbere w’iki cyumweru kugira ngo agirane ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku myiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika cy’abagabo giteganyijwe hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.
Muri iyi minsi, hari impungenge ko iri rushanwa rishobora kongera gukurwaho nyuma y’uko ryigijwe inyuma umwaka umwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego.
Mu cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’amakipe y’i Burayi (ECA), ryagaragaje ko rishobora kubuza amakipe gutanga abakinnyi bayo bagomba kwitabira CAN 2021 kubera ko ritizeye umutekano w’ubuzima bwabo ubwo bazaba bari muri Cameroun.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kugirana ibiganiro n’abarimo Perezida wa Cameroun, Paul Biya, Motsepe yagize ati “Tariki ya 9 Mutarama nzareba Cameroun na Burkina Faso [umukino ufungura irushanwa].”
Muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24, abakinnyi bazajya bapimwa kenshi ndetse abafana bemerewe kwitabira imikino ni aberekanye ko bakingiwe ndetse bipimishije COVID-19.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yavuze ko nubwo ubwoko bushya bushya bwa COVID buzwi nka Omicron bukomeje kubangamira gahunda nyinshi, hari icyizere ko Igikombe cya Afurika kizagenda neza.
Ati “Dufite icyizere nk’Abanyafurika kandi tugomba kukigira, tukizera ko dushobora kwakira neza Igikombe cya Afurika cyiza muri Cameroun.”
Cameroun yagombaga kwakira CAN 2019, ariko iryo rushanwa ryimurirwa mu Misiri nyuma y’uko bigaragaye ko iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati kitari cyiteguye. Ibyo byatumye gishumbushwa irushanwa rya 2021, ariko naryo ryigizwa inyuma amezi 12 kubera COVID-19.
Amatsinda ya CAN 2021:
- Itsinda A: Cameroun, Burkina Faso, Ethiopie, Cap-Vert.
- Itsinda B: Sénégal, Zimbabwe, Guinée, Malawi.
- Itsinda C: Maroc, Ghana, Comores, Gabon.
- Itsinda D: Nigeria, Egypte, Soudan, Guinée Bissau.
- Itsinda E: Algérie, Sierra Léone, Guinée Equatoriale, Côte d’Ivoire.
- Itsinda F: Tunisie, Mali, Mauritanie, Gambie.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!