Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, mbere y’uko hatangira gukinwa iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.
Yagize ati “Bafana ba APR FC, muraho neza! Benshi muri mwe ntiduherukanye, ariko sinshidikanya ko muri Amahoro. Ubuyobozi bw’Ikipe mukunda bwazirikanye ubusabe bwanyu bubahahira Intwaro zikwiye. Ahasigaye ni ahanyu kandi birahera kuri uyu wa Gatanu muri CECAFA Kagame Cup 2026.”
“Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, itike yo ku wa Gatanu muzayibike neza kuko mu mikino yindi twakira, izabahesha kureba undi mukino.”
APR FC iri mu Itsinda rya Mbere (Group A), ikaba irisangiye na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.
Imikino y’irushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame, iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Imikino ifungura iri rushanwa izabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu aho Vipers SC yo muri Uganda izakina na Garde Républicaine yo muri Djibouti mbere y’uko APR FC ikina na Gor Mahia yo muri Kenya guhera Saa Moya z’umugoroba.
Kwinjira kuri iyo mikino yombi byagizwe 2000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi no hejuru, 15.000 Frw muri VIP, 30.000 Frw muri VVIP, 100.000 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox.
Amatike agurwa hifashishijwe uburyo bwa *939*3*2# cyangwa http://sportspass.rw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!