Mu gihe imyiteguro irimbanyije, kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi 2024, ubwo Ubuyobozi bw’uru Ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bwahiye n’ubwa VCWC ku cyicaro cy’aho rukorera mu Nzove baganira ku bufatanye bw’impande zombi.
Mbere y’uko habaho irushanwa, hazabaho kubanza kuzenguruka igihugu cyose herekanwa igikombe kizakinirwa, iki gikorwa kizabera mu Ntara zose z’u Rwanda biteganyijwe ko kizagirwamo uruhare na SKOL.
Uru ruganda kandi rwemerewe kuzaba rucuruza ibinyobwa byose muri Stade Amahoro izaberamo imikino y’abakanyujijeho muri Ruhago barenga 150 baturutse ku migabane itandukanye yo ku Isi by’umwihariko icya SKOL Lager.
SKOL kandi irateganya gukora igitaramo kinini gifungura irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizatumirwamo abahanzi bakomeye cyane bazasusurutsa Abanyarwanda ndetse n’abandi bazaba barusuye kubera imikino.
Uruganda rwa SKOL kandi rusanzwe ari umufatanyabikorwa wa mbere wa Rayon Sports byatumye aya makipe azaba ari amwe mu azagaragara mu bikorwa byateguwe by’umwihariko mu mikino ya gicuti iteganyijwe, haba mu bagore n’abagabo.
Ikipe yo muri Amarika y’Amajyepfo izaba iyobowe n’Umunya-Brésil Maicon Douglas, izaba yambaye umwambaro uriho SKOL ku kuboko.
Umuyobozi Mukuru wa VCWC, Fred Siewe, yagaragaje ko yishimiye ubufatanye bw’impande zombi ndetse ashimangira ko rizaba ari irushanwa ridasanzwe.
Ati “Twishimiye gukorana na SKOL Brewery Ltd by’umwihariko muri 2024 VCWC. Ubufatanyabikorwa buzagira inyungu ku ba-Veterans no ku bafana ndetse dufatanye no kwandika amateka atazibagirana.”
Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, yatumiye buri wese ku kibuga ndetse anizeza abazahagera ko bazanezerwa.
Ati “Ni iby’agaciro ku kuba tuzaba turi guha abakanyujijeho ndetse n’abanyarwanda bakunda ruhago bazitabira VCWC 2024. Dutumiye buri wese kuza akishimira SKOL Lager ndetse anaryoherwa n’imikino y’abakanyujijeho.”
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho muri ruhago (FIFVE) riri gutegura irushanwa rya mbere ku Isi muri ruhago ku ba-Veterans riteganyijwe kubera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!