Jimmy Gatete yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Ukwakira 2022, aho yitabiriye itangizwa rya Gahunda y’imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.
Iki gikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024.
Mbere y’uko kiba Jimmy Gatete n’ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago barimo Umunya-Cameroun, Roger Milla; Jimmy Gatete w’u Rwanda; Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal; Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe; Umufaransa Lilian Thuram n’Umufaransa Laura Georges, bagiye kunyura mu mijyi 11 bakimenyekanisha.
Nyuma yo gutangiza gahunda ya “Legends in Rwanda”, habaye ikiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, cyagarutse ku byo kwitega ku mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho n’inyungu u Rwanda rwiteze.
Cyitabiriwe n’abarimo Umunyarwanda Jimmy Gatete n’Umunya-Cameroun, Patrick Mboma, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Mugabo Olivier na Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE).
Jimmy Gatete yasubije ko impamvu yari amaze igihe kirekire atagera mu Rwanda yasubije ko bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima yanyuzemo.
Yagize ati “Imyaka 12 nari maze hanze nta mpamvu ifatika nakubwira, urabizi amahanga, nagiye hanze maze kubaka hazamo abana n’ibindi. Ni byo navuga ko byatumye ntagaruka mu mupira.’’
Yasobanuye ko kuri iyi nshuro nabwo bamuhamagaye bamusaba kwitabira iki gikorwa ahita yitaba bwangu.
Ati “Barampamagaye barabimbwira, nari niteguye, sinari kubyanga.’’
Uyu rutahizamu wanditse izina mu Rwanda yahagaritse gukina umupira mu 2009, icyo gihe yabarizwaga muri Saint George yo muri Ethiopia, nyuma yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jimmy Gatete yavuze ko impamvu yatoranyijwe nk’umwe mu bahagarariye igihugu muri “Legends in Rwanda” bifitanye isano no kuba ari umwe mu bagize uruhare mu kugeza igihugu ku ntsinzi.
Ati “Nshobora kuba ndi muri bamwe mu Banyarwanda beza bagize uruhare mu kugera ku ntsinzi.’’
Yashimangiye ko mu kwakira Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho bizafasha mu kugaragaza isura y’u Rwanda no kwiga amasomo yatuma himakazwa ubufatanye mu kubaka umupira muri rusange, muri Afurika no mu Rwanda.
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko abakanyujijeho batumiwe atari abakinnye umupira gusa ahubwo banafite ibitekerezo byagutse.
Ati “Abanyamahanga twazanye bo bafite ibigwi birenze ibya Gatete. Mu biganiro bari gutanga si ukuzana abakinnye umupira gusa, twanahisemo abafite ibitekerezo byakubaka abantu mu mitwe.’’
Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe “Imana y’Ibitego” na “Rutahizamu w’Abanyarwanda”.
Mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Gatete yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN], kimwe rukumbi rwitabiriye i Tunis muri Tunisia mu 2004.







Ibitekerezo 0