Ikipe y’Igihugu yakomeje ibikesha igitego cyo hanze kuko umukino ubanza yari yatsindiwe muri Libya ibitego 4-1. Bisobanuye ko amakipe yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi.
Amavubi U-23 yakoze ibitangaza byo gutsinda ibitego 3-0 mu gihe mbere y’uko umukino uba nta wizeraga ko ishobora kubikora kugera n’aho isezerera Libya yari yibitseho impamba y’ibitego bitatu mu mukino ubanza.
Abasore b’Ikipe y’u Rwanda iyobowe na Yves Rwasamanzi bashatse kwinjira mu mukino mbere ya Libya kuko basabwaga gusatira ariko yo yakinaga ituje irwana no kudatsindwa.
Ishimwe Annicet wari wabanje hanze mu mukino ubanza yagiriwe icyizere abanza mu kibuga ndetse byatumye Amavubi yitwara neza hagati mu kibuga kuko uyu musore yakoreweho amakosa menshi. Muri iyo hari aho yategewe inyuma y’urubuga rw’amahina, yatera umupira ugaca hejuru y’izamu.
Abasore b’u Rwanda bakinaga imipira miremire bashaka Gitego Arthur wakinaga asatira ku ruhande rw’u Rwanda. Mu minota 15 ya mbere byabahiriye kuko binjiye mu mukino mbere ya Libya.
Ishimwe Annicet afatanyije na Nyarugabo Moïse bagoye cyane abasore ba Libya nka Ashraf wakinaga ku ruhande rw’iburyo.
Libya na yo yanyuzagamo igasatira ariko icungiye ku mipira yihuta ndetse ku munota wa 21, abakinnyi bayo babonye amahirwe akomeye ariko Islam Elghannay umupira awutera hanze y’izamu rya Hakizimana Adolphe.
U Rwanda rwakomeje gusatira Libya ndetse biza kuruhira kuko ku munota wa 37, Kapiteni w’Amavubi U-23, Niyigena Clement yafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe nyuma y’umupira yahawe na Kamanzi Ashraf wari umaze guhana ikosa ku mupira w’umuterekano.
Ikipe ya Libya yibonye mu mukino imaze gutsindwa igitego cya mbere nayo itangira gusatira izamu ry’ikipe y’u Rwanda. Ku munota wa 40, Nuradin Elgraib abona ubundi buryo bwiza bwari kuvamo igitego, gusa umupira ujya hanze.
Iminota 45 yarangiye u Rwanda ruri imbere n’igitego 1-0, bivuze ko rwasabwaga ibitego bibiri kugira ngo rusezerere Libya, rukomeze mu kindi cyiciro.
Igice cya kabiri cy’uyu mukino cyatangiye Libya ishyira igitutu ku Rwanda ariko ntiyaje guhirwa kuko ku munota wa 52, yinjijwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyigena Clement.
Nyuma y’iki gitego, abafana kuri Stade ya Huye bahagurutse batiza umurindi abakinnyi kugira ngo u Rwanda rubone ikindi gitego cya gatatu, cyari nka zahabu kuri rwo.
Umutoza Yves Rwasamanzi yahise yinjiza mu kibuga rutahizamu Rudasingwa Prince asimbura Gitego Arthur mu gihe Hoziyana Kennedy yafashe umwanya wa Kamanzi Ashraf ku munota wa 56.
Ikipe ya Libya na yo yakoze impinduka ikuramo Tibe Muhamed ishyiramo Pusayin Taqtaq. Akigera mu kibuga yabonye amahirwe ku munota wa 58 ariko Bin Ali ashyira umupira hanze y’izamu.
Libya yarushijwe cyane hagati mu kibuga, yakoresheje impande cyane ariko biba iby’ubusa ntibyayiha umusaruro.
Ishimwe Annicet wari mu bihe bye byiza ku munota wa 71 yinjiranye umupira acenga ab’inyuma ba Libya bamukoreraho ikosa, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Rudasingwa Prince.
Kuva kuri uwo munota, Abanyarwanda bari muri Stade ya Huye babyinnye karahava, mu gutiza umurindi ikipe yabo yari imaze gukora ibidashoboka.
Libya yibutse ibitereko yasheshe itangira kongera imbaraga mu mpande mu minota 10 ya nyuma ariko Ishimwe Jean René na Nshimiyimana Yunusu babifashijwemo na Ishimwe Clement bakomeza kwitwara neza mu bwugarizi.
Ku munota wa 83 ni bwo habonetse ikarita y’umuhondo ya mbere muri uyu mukino yahawe Nshimiyimana Yunusu kubera gutinza umukino.
Iri kosa ryavuyemo koruneri yatewe igakurwamo na Hakizimana Adolphe akabanza kugira imvune ariko idakanganye.
Umutoza Rwasamanzi wacunganwaga n’iminota ashaka no kugarira, yakoze impinduka akuramo Nyarugabo Moïse asimbura Nsabimana Denis ku munota wa 88.
Amavubi U-23 yagaragazaga inyota yo kubona ikindi gitego ndetse Ishimwe Annicet yateye umupira mu izamu ariko uca hejuru gato.
Mu minota ya nyuma, abasore ba Libya bari bashyushye mu mutwe ndetse bashaka no kurwana kubera ikosa ryakozwe na Nsengiyumva Samuel ariko abatoza n’abasifuzi batabara batarafatana mu mashati.
Umutoza Rwasamanzi yakoresheje amayeri yo gutinza umukino akura mu kibuga Hakim Hamissi ashyiramo Rutonesha Hesbon ku munota wa 95, mbere y’amasegonda make ngo urangire.
Nyuma y’intsinzi y’amateka imbere ya Libya, Amavubi U-23 azahura na Mali mu mukino ubanza uzakinwa ku wa 20 Ukwakira i Bamako mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Huye ku wa 27 Ukwakira 2022.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Mali izakatisha itike yo gukina Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.
Amafoto: Uwase Alliah



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!