Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 hakinwe umukino ubimburira indi y’umunsi wa 11 wa Shampiyona aho Rayon Sports yari yakiriye Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino Police FC yawukinnye yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu bwugarizi kuko Mitima Isaac na Hakizimana Issa bita Vidic bafashe imyanya ya Fiston Munezero na Manzi Senser.
Ku rundi ruhande Rayon Sports yahaye icyizere Mutsinzi Ange Jimmy mu mwanya wa Fabrice Mugheni wavunitse.
Iminota ya mbere y’uyu mukino wayobowe na Ishimwe Jean Claude bita Cyucyuri yaranzwe n’amakosa menshi y’abakinnyi ba Police FC byatumye bahabwa amakarita y’umuhondo kuri Peter Otema na Muvandimwe JMV mu minota 35 ya mbere y’umukino.
Amakosa yakorwaga yabyaye Coup Franc nyinshi ariko Rutanga Eric, Manishimwe Djabel na bagenzi babo ntibazibyaza umusaruro ngo haboneke igitego.
Ku munota wa 39 rutahizamu Michael Sarpong na Da Silva basigaranye n’umunyezamu Nduwayo ariko Sarpong ahitamo gutera mu izamu mu gihe mugenzi we yari mu mwanya mwiza kurushaho Nduwayo urindira Police FC atabara izamu awukuramo uhura na Sefu asubizamo irindi shoti uyu munyezamu yongera kuba ibamba.
Kwitwara neza kwa Nduwayo na ba myugariro be byabujije Rayon Sports mu gice cya mbere amahirwe y’ibitego kuko Police FC yo itabonye yabonye uburyo bwinshi bwo gusatira.
Mu gice cya kabiri abatoza bombi bakoze impinduka bagamije gusatira no gushaka ibitego. Albert Mphande ukomoka muri Zambia ashyiramo Uwimbabazi Jean Paul mu mwanya wa Iyabivuze Osee, naho Robertinho yinjiza mu kibuga Mugisha Gilbert mu mwanya wa rutahizamu Da Silva Raphael utahiriwe n’uyu mukino.
Ntacyo byahinduye ku migendekere y’umukino kuko Police FC yakomeje gukina yirwanaho naho Rayon Sports ihusha amahirwe menshi yashoboraga kubyara ibitego.
Ku munota wa 72 Nduwayo yongeye gutabara Police FC kuri Coup Franc yabonetse ku ikosa Muvandimwe yakoreye Sefu, iterwa neza na Rutanga Eric, umupira awushyira mu nguni y'izamu ariko uyu munyezamu arirambura akozaho imitwe y'intoki umupira arawurenza.
Ku munota wa 90 abakinnyi ba Rayon Sports bazamukiye rimwe bajya gushaka igitego batungurwa n’abasore ba Police FC barimo Peter Otema wahaye umupira Uwimbabazi Jean Paul atera ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports, Bashunga Abouba ntiyamenya aho umupira unyuze.
Umukino warangiye mu marira y’abakunzi ba Rayon Sports kuko batsinzwe igitego ku munota wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Nizeyimana Djuma ku mukino wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports igitego nk’iki, Michel Rusheshangoga wa APR FC nawe abikora mu mukino uheruka guhuza impande zombi hamwe n’iki cya Police FC.
Iyi ntsinzi yashyize Police FC ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20 aho irusha Rayon Sports inota rimwe.
Gahunda y’umunsi 11 wa shampiyona
Ku wa Gatanu
– Rayon Sports FC 0-1 Police FC
Ku wa Gatandatu
– Amagaju FC vs Sunrise FC (Nyagisenyi)
– Gicumbi FC vs Marines FC (Gicumbi Stadium)
– Kirehe FC vs Etincelles FC (Kirehe Grounds)
Ku Cyumweru
– AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali)
– SC Kiyovu vs AS Muhanga (Mumena Stadium)
– Bugesera FC vs Espoir FC (Nyamata)


























Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0