Ubwo Alexis Sánchez yishyuraga igitego bari batsinzwe na Brazil ku mukino basezerewe muri 1/8, umunyamakuru wo muri Chili Jhendelyn Nunez yambitse ubusa igituza cye mu ruhame yerekana amabara agize ibendera rya Chili.
Sánchez yatsinze igitego ku munota wa 32 yishyura icya David Luiz cyatsinzwe ku munota wa 18.
Jhendelyn Nunez wari mu cyumba kigenewe abanyamakuru kuri Estádio Governador Pinto yahisemo kwishimira iki gitego yerekana amabara ya Chili yari ku mwenda w’imbere. Chili yaje gusezererwa kuri penaliti 3-2.
Brazil izahura na Colombia kuwa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2014 saa 22.00.
Nyuma y’umunsi wa mbere wa 1/8 cy’irangiza, hamaze gutsindwa ibitego 140 cuatsinzwe na James Rodriguez. Bamwe mu bakinnyi n’amakipe bagaragaje uburyo butandukanye kandi butangaje mu kwishimira intsinzi n’ibitego.



















TANGA IGITEKEREZO