00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitego cyo kwishyura Van Persie yatsinze Espagne ngo nicyo cya mbere mu buzima bwe

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 June 2014 saa 01:52
Yasuwe :

Nyuma y’aho Xabi Alonso atsindiye igitego u Buholande kuri penaliti, kapiteni Robin Van Persie yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 44 n’umutwe yemeza ko aricyo cyiza atsinze mu buzima bwe.
Nyuma y’umukino, Van Persie yavuze ko ari bumwe mu buryo bukomeye bari bagize mu gice cya mbere. Ati “Nibyo ni igitego cyiza. Mbere yo kubona umupira nabanje kubona ko Casillas ari imbere.”
Yakomeje agira ati “Ndebye uburyo nagitsinzemo, nicyo gitego cyiza mu buzima bwanjye.”
Uretse kuba ari (…)

Uretse kuba ari igitego cyatumye u Buholande bwongera kwibona mu mukino, ni ku nshuro ya mbere umukinnyi w’Umuholande atsinda igitego mu bikombe by’Isi bitatu bikurikirana.

Van Persie yatsinze mu 2006 mu Budage, mu 2010 muri Afurika y’Epfo no mu 2014 muri Brazil.

Daley Blind yateye umupira ashaka Van Persie
Van Persie yacungaga ku jisho ba myugariro ba Espagne Gerald Pique na Sergio Ramos
Van Persie wari umaze kubona Blind ariwe yahereje yasize Ramos
Van Persie yacungaga ku jisho ba myugariro ba Espagne Gerald Pique na Sergio Ramos

U Buholande buzakina na Australia kuwa Kane saa 18.00 mu gihe Espagne izakina na Chili saa tatu. Indi mikino yabaye muri iri tsinda Chili yatsinze Australia ibitego 3-1 Alex Sanchez (12’), Jorge Valdivia (14) na Jean de Bausejour (92’) naho Tim Cahill atsindira Australia ku munota wa 35. Australia nicyo gihugu gifite umwanya wa kure ku rutonde rwa FIFA, 64.

Muri iri tsinda, u Buholande na Chili zifite amanota atatu, zikurikiwe na Australia naho Espagne ni iya kane n’umwenda w’ibitego 4.

Gahunda y’uyu munsi

Colombia vs u Bugereki saa 18.00 @ Estadio Mineirão

Uruguay vs Costa Rica saa 21.00 @ Castelão

U Bwongereza vs u Butaliyani saa 23.59 @ Arena Amazonia

Cote d’ivoir vs u Buyapani saa 3.00 @ Arena Pernambuco

Icyo cyavuzweho ku mbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook na Instagram)

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages