Kuri iki Cyumweru Police FC yatwaye igikombe cy’Agaciro Development Fund itsinze Sunrise, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba, igitego 1-0 cya Ngomirakiza Hegman baguze muri APR FC.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana yabwiye abakinnyi ko bagomba kugumana umurego batangiranye umwaka w’imikino dore ko yaherukaga gutangiza imyitozo y’iyi kipe yaguze abakinnyi 14 bashya.


Yagize ati “ Iyi ni intangiriro, mugomba kugumana uyu murego kandi mugakomeza kuyobora, ku ruhande rwacu tuzakora ibyo dusabwa, mugomba kandi gutwara n’ibindi bikombe haba ibyo mu gihugu, mu karere ndetse n’ibyo ku mugabane wose.”
IGP Gasana yashimiye abakinnyi n’abatoza ba Police FC ku byo bamaze gukora kuko bihesha ishema Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Police FC, Colonel Twahirwa Louis yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibyo bageraho babikesha ubuyobozi kandi yizeye ko buzakomeza kubaba hafi.


Casa Mbungo Andre, umutoza wa Police FC, avuga ko gutwara ibikombe bibiri mu mezi abiri byabashyize mu bahatanira ibikombe mu gihugu kandi bazakomeza umurego batangiranye.
Yagize ati “ Ibyo ikipe yagezeho byose ari ubwitange bw’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda byafashije abakinnyi gukoresha imbaraga mu byo basabwa.”
Tariki ya 4 Nyakanga 2015, Police FC yari yatwaye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.


Police FC yasinyishije abakinnyi 14 bashya ndetse itangira kare imyiteguro ya shampiyona izatangira tariki ya 18 Nzeli 2015.
Uretse shampiyona bagomba gukina nyuma yo kwegukana umwnaya wa gatatu mu 2014-2015, n’Igikombe cy’Amahoro batwaye, Police FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo.
Ni ku nshuro ya kabiri bazaba bakinnye iyi mikino kuko mu 2013 basezerewe ku ikubitoro na LLB Académic y’i Burundi batsinzwe ibitego 2-1 mu mikino yombi.





Ibitekerezo 0