Uyu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Mumena kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 waranzwe n'abafana ba Kiyovu Sports baririmbaga ko aribo banyamujyi ari nabo bakwiye inkunga y'Umujyi wa Kigali.

Masudi Djuma yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino batsinzemo Bugesera FC ku wa Kane, aho Ally Niyonzima yabanje mu mwanya wa Ininahazwe Fabrice.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yishimiraga kugarura mu kibuga Shavy Babicka ukomoka muri Gabon wari umaze imikino ibiri adakina kuko yavunikiye mu mukino batsinze Rayon Sports.

Igice cya mbere cy'uyu mukino watangiye saa 15:30 cyagaragayemo amakosa menshi ya ba myugariro ba AS Kigali, Ngando Omar na Rashid Leo byatumye Kiyovu Sports isatira cyane.

Shavy Babicka na Almer Ghyslain bageze imbere y'izamu inshuro enye ariko Bate Shamiru akomeza gutabara AS Kigali, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira Kiyovu Sports yakomeje gusatira. Ku munota wa 58 Shavy Babicka yahaye umupira Nizeyimana Jean Claude Rutsiro atsinda igitego ariko abasifuzi bemeza ko yari yabanje kurarira.

Masudi Djuma yahise akora impinduka ku munota wa 70, Frank Kalanda wayoboraga ubusatirizi bwa AS Kigali asimburwa na Ibrahim Nshimiyimana bavanye muri Mukura VS, naho Ntamuhanga Tumaine Tity atanga umwanya kuri Nsabimana Eric Zidane.

Byatanze umusaruro kuko bahise babona igitego ku munota 83 ku mupira yahawe na Faruk Ruhinda wahoze muri Bugesera FC, umukino urangira ikipe ya Masudi Djuma ibonye intsinzi ya kabiri muri shampiyona.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Kiyovu Sports

Nzeyurwanda Jimmy Djihad, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Rwabuhihi Placide, Alexis Ngirimana, Habamahoro Vincent, Jean Pierre Maombi, Shavy Babicka, Djuma Nizeyimana, Almer Ghyslain na Nizeyimana Jean Claude Rutsiro.

AS Kigali

Bate Shamiru, Rashid Leo, Ngando Omar, Bishira Latif, Kanamugire Moses, Ally Niyonzima, Ntamuhanga Tumaine Tity, Rodrigue Murengezi, Faruk Ruhinda, Frank Kalanda na Jimmy Mbaraga Kibengo.

Ababyeyi baba basaba Imana ngo ihe ikipe yabo intsinzi
Ababyeyi baba basaba Imana ngo ihe ikipe yabo intsinzi
AS Kigali yakoze amakosa menshi mu gice cya kabiri
AS Kigali yakoze amakosa menshi mu gice cya kabiri
Ally Niyonzima niwe wayoboraga umukino wa AS Kigali
Ally Niyonzima niwe wayoboraga umukino wa AS Kigali
Bate Shamiru yakinaga na Kiyovu Sports yasinyiye mu mpeshyi y'uyu mwaka ayivamo atayikiniye asubira muri AS Kigali
Bate Shamiru yakinaga na Kiyovu Sports yasinyiye mu mpeshyi y'uyu mwaka ayivamo atayikiniye asubira muri AS Kigali
AS Kigali yari ifite abafana batatu bacuranga imiduri
AS Kigali yari ifite abafana batatu bacuranga imiduri
Masudi yabonye intsinzi ya kabiri yikurikiranya
Masudi yabonye intsinzi ya kabiri yikurikiranya
Imipira miremire yavaga ku izamu rya Kiyovu Sports yagoye cyane abakinnyi ba AS Kigali badafite ibigango
Imipira miremire yavaga ku izamu rya Kiyovu Sports yagoye cyane abakinnyi ba AS Kigali badafite ibigango
Kirasa Alain utoza Kiyovu Sports ntabwo yishimiraga uko abakinnyi be bugarira ku mpande. Aha Serumogo Ally na Mukonya Jean Paul bahabwaga inama
Kirasa Alain utoza Kiyovu Sports ntabwo yishimiraga uko abakinnyi be bugarira ku mpande. Aha Serumogo Ally na Mukonya Jean Paul bahabwaga inama
Masudi Djuma yari yambariye urugamba
Masudi Djuma yari yambariye urugamba
Kiyovu yakiniraga mu rugo yari ishyigikiwe
Kiyovu yakiniraga mu rugo yari ishyigikiwe
Kiyovu Sports yishimiraga kugarura mu kibuga kabuhariwe wayo Shavy Babicka ukomoka muri Gabon wavunikiye mu mukino batsinze mo Rayon Sports
Kiyovu Sports yishimiraga kugarura mu kibuga kabuhariwe wayo Shavy Babicka ukomoka muri Gabon wavunikiye mu mukino batsinze mo Rayon Sports
Mu gice cya mbere Jean Paul Ahoyikuye bita Mukonya wa Kiyovu Sports yagoye cyane Umurundi Rachid Leo
Mu gice cya mbere Jean Paul Ahoyikuye bita Mukonya wa Kiyovu Sports yagoye cyane Umurundi Rachid Leo
Myugariro w'Umurundi Ngando Omar ntabwo yorohewe na Jean Claude Nizeyimana bita Rutsiro muri uyu mukino
Myugariro w'Umurundi Ngando Omar ntabwo yorohewe na Jean Claude Nizeyimana bita Rutsiro muri uyu mukino
Ntamuhanga Tumaine Tity arwanira umupira na Maombi Jean Pierre wa Kiyovu Sports
Ntamuhanga Tumaine Tity arwanira umupira na Maombi Jean Pierre wa Kiyovu Sports
Ubusatirizi bwa AS Kigali bwari buyobowe na Frank Kalanda ukomoka muri Uganda
Ubusatirizi bwa AS Kigali bwari buyobowe na Frank Kalanda ukomoka muri Uganda
Umunyezamu Shamiru yatabaye izamu rya AS Kigali inshuro nyinshi
Umunyezamu Shamiru yatabaye izamu rya AS Kigali inshuro nyinshi
Umuyobozi w'abafana ba Kiyovu Sports Minani Hemed yaserutse mu mwenda w'ikipe ye ariko uriho ifoto ya Perezida Kagame
Umuyobozi w'abafana ba Kiyovu Sports Minani Hemed yaserutse mu mwenda w'ikipe ye ariko uriho ifoto ya Perezida Kagame
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w'imbaraga