Uyu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Mumena kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 waranzwe n'abafana ba Kiyovu Sports baririmbaga ko aribo banyamujyi ari nabo bakwiye inkunga y'Umujyi wa Kigali.
Masudi Djuma yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino batsinzemo Bugesera FC ku wa Kane, aho Ally Niyonzima yabanje mu mwanya wa Ininahazwe Fabrice.
Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yishimiraga kugarura mu kibuga Shavy Babicka ukomoka muri Gabon wari umaze imikino ibiri adakina kuko yavunikiye mu mukino batsinze Rayon Sports.
Igice cya mbere cy'uyu mukino watangiye saa 15:30 cyagaragayemo amakosa menshi ya ba myugariro ba AS Kigali, Ngando Omar na Rashid Leo byatumye Kiyovu Sports isatira cyane.
Shavy Babicka na Almer Ghyslain bageze imbere y'izamu inshuro enye ariko Bate Shamiru akomeza gutabara AS Kigali, igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya kabiri kigitangira Kiyovu Sports yakomeje gusatira. Ku munota wa 58 Shavy Babicka yahaye umupira Nizeyimana Jean Claude Rutsiro atsinda igitego ariko abasifuzi bemeza ko yari yabanje kurarira.
Masudi Djuma yahise akora impinduka ku munota wa 70, Frank Kalanda wayoboraga ubusatirizi bwa AS Kigali asimburwa na Ibrahim Nshimiyimana bavanye muri Mukura VS, naho Ntamuhanga Tumaine Tity atanga umwanya kuri Nsabimana Eric Zidane.
Byatanze umusaruro kuko bahise babona igitego ku munota 83 ku mupira yahawe na Faruk Ruhinda wahoze muri Bugesera FC, umukino urangira ikipe ya Masudi Djuma ibonye intsinzi ya kabiri muri shampiyona.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Kiyovu Sports
Nzeyurwanda Jimmy Djihad, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Rwabuhihi Placide, Alexis Ngirimana, Habamahoro Vincent, Jean Pierre Maombi, Shavy Babicka, Djuma Nizeyimana, Almer Ghyslain na Nizeyimana Jean Claude Rutsiro.
AS Kigali
Bate Shamiru, Rashid Leo, Ngando Omar, Bishira Latif, Kanamugire Moses, Ally Niyonzima, Ntamuhanga Tumaine Tity, Rodrigue Murengezi, Faruk Ruhinda, Frank Kalanda na Jimmy Mbaraga Kibengo.




















Ibitekerezo 0