Impano zifuzwa ni iziri hagati y’imyaka 11 na 17, aho iki gikorwa kizakorerwa mu gihugu hose kikaba cyaratangiriye muri Kigali gikomereza mu Bugesera na Huye.
Higiro Thomas wabaye umutoza w’abanyezamu mu Ikipe y’Igihugu no mu makipe menshi mu Rwanda, yatangaje ko igitekerezo cyo gutangira gutegura impano nshya yakigize ubwo yabonaga amakipe menshi mu cyiciro cya mbere atangiye gukoresha abanyezamu b’abanyamahanga.
Ati “Iyo dutangiye kubona amakipe agera ku 10 afite abanyezamu b’abanyamahanga niho nahise mvuga nti oya. Reka dufate umwanzuro wo gutangira gutegura abana ku buryo twakumira hakiri kare.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo giterwa no kuba nta batoza b’abanyezamu baba mu marerero menshi bityo nabo batangiye guhugurwa.
Ati “Twatangije n’amahugurwa y’abatoza kuko amarerero ntabwo agira abatoza b’abanyezamu, yewe n’abo mu cyiciro cya mbere ntayo bagiraga batangiye kuyahabwa vuba.”
Abana bazatoranywa bazashyirwa mu Irebero Goalkeeper Training Center ndetse abandi bashakirwe amakipe mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu.
Tariki 20 Nyakanga, iki gikorwa kizakomereza i Rubavu, tariki 27 kijye i Muhanga, mu gihe bazasoreza i Musanze tariki 4 Kanama 2024.
Kubera ubwitabire bwinshi buri kugaragara muri iki gikorwa, Higiro yafunguye ishami rya Irebero Goalkeeper Training Center mu Karere ka Huye. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa tariki 4 Kanama 2024.
Muri shampiyona ishize amakipe menshi yiganjemo akomeye yarindirwaga n’abanyezamu b’abanyamahanga icyateye impugenge benshi cyane ko ari mu gice u Rwanda rukungahayeho.
Amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Mukura, Musanze FC, Gasogi United, Etincelles FC, Amagaju FC na Gorilla FC zose zakoreshaga abanyezamu b’abanyamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!