Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gashyantare 2026, saa Cyenda ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hari hateganyijwe kubera umukino ubanziriza iyo kwishyura ya shampiyona kuri Gasogi United na APR FC.

Uyu mukino wigijwe imbere ushyirwa saa Cyenda, kubera ikibazo cy’amatara yo kuri iki kibuga ataramara gutunganywa, dore ko yakunze kugaragaza ibibazo mu mikino hagati.

Undi mukino wigijwe imbere ni uwa AS Kigali na Rayon Sports, na wo uteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko impamvu yo gutinda gukemura iki kibazo, ari uko Minisiteri ya Siporo itarishyura umutekinisiye ugomba gukora iyo mirimo.

Ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, habayeho ibura ry’umuriro mu gihe cy’iminota 15, umukino ubona gusubukurwa.

Ikibazo cyongeye kubaho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0. Ku munota wa 12 ndetse n’uwa 84 moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15.

Kigali Pelé Stadium ikunze kubura umuriro
Kigali Pelé Stadium ikunze kubura umuriro
Umukino wa Gasogi United FC na APR FC wigijwe imbere kubera ikibazo cy'amatara kuri Kigali Pelé Stadium
Umukino wa Gasogi United FC na APR FC wigijwe imbere kubera ikibazo cy'amatara kuri Kigali Pelé Stadium
Umukino wa AS Kigali na Rayon Sports zizahura ku wa Kane, saa Cyenda
Umukino wa AS Kigali na Rayon Sports zizahura ku wa Kane, saa Cyenda