Iri rushanwa rizakinirwa ku bibuga bine; ari byo Stade Amahoro yakira abantu 25.000, Stade ya Huye yakira abantu 10.000, stade Regional ya Kigali yakira abantu 7.000 na Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu yakira abantu 4.200, nyamara byose biracyagaragaza ibibazo.
Stade ya Huye
Imirimo yo kubaka iyi Stade ifatwa nk’iya kabiri mu Rwanda imaze imyaka 4 kuko yatangiye kubakwa taliki ya 16 Mata 2011, ubu bivugwa ko igeze ku kigero cya 85 ku ijana (85%) nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire mu Rwanda, ikaba izakira abantu ibihumbi 10.000.
Ubwo Stade Huye yasurwaga, byagaragaye ko hari ibikorwa byinshi bitaratunganywa mu gihe tombora ya CHAN iteganyijwe tariki ya 18 Ugushyingo 2015, icyakora Komite Nyobozi ishinzwe gutegura ibibuga n’ibindi bikorwa bizakira CHAN, itangaza ko mu mpera z’uku Kwakira ibikorwa bizaba bigana ku musozo.
Aha, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco ndetse akaba n’Umuyobozi Wungirije mu bikorwa byo gutegura CHAN, Emmanuel Bugingo ati “Turizera ko mu gihe cyo gukina iyi mikino, ibibuga n’ibindi bikorwa bizaba biri ku murongo mwiza.”
Uretse kuba iyi stade itararangira kubakwa, iragaragaza n’ikibazo cyo kuba yanyagiza abafana imvura iramutse iguye, ariko Serubibi Eric, umukozi ushinzwe imyubakire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire avuga ko bataramenya niba itazanyagiza abantu kuko imvura itaragwa ngo babibone.
Iki kibazo cyo kunyagirwa cyakunze kugaragara ku ma stade yo mu Rwanda, harimo na Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, ariko Serubibi avuga ko kuri Stade Umuganda bagiye kwiga uburyo iki kibazo cyazakemuka muri iyi mikino igiye kuza.
Stade Amahoro igeze ku kigero cya 95%
Ikibazo kiri kuri iyi stade ni ikibuga cy’imyitozo amakipe azayikiniraho azakoresha, Bugingo Emmanuel Umuyobozi Wungirije w’akanama gashinzwe gutegura iyi mikino, avuga ko aho imyitozo izakorerwa hatunganijwe, ariko tribune yo kwicaramo n’ubwiherero bitarubakwa. Ku bijyanye na Tribune ngo batanze isoko ariko habuze uritsindira.
Stade Regional ya Kigali igeze ku kigero cya 90%
Aha naho hari ikibazo cy’ikibuga kizakorerwaho imyitozo cya Mumena kuko kugeza ubu nta bwiherero buharangwa. Aha Bugingo Emmanuel avuga ko bavuganye n’abafite iki kibuga mu nshingano zabo kuzabikora, hakibazwa igihe bizakorerwa.
Stade Umuganda igeze ku kigero cya 87%
Iyi stade ntirashyirwaho amatara, ‘tapis’ ku kibuga cyo gukiniraho n’icyo gukoreraho imyitozo, kucyagura ndetse n’ikibuga cy’imyitozo kikaba kitarasozwa.
Stade Huye igeze ku kigero cya 85%
Iyi ni yo stade iri inyuma mu bikorwa, kuko usibye ‘tapis’ bakiniraho n’iyo gukoreraho imyitozo (iri kuri stade Kamena) ibindi byose biracyakorwa.
Ibyumba ntibirageramo ibyangombwa byose ndetse n’amatara ntaragera mu Rwanda, kuko ababishinzwe batangaza ko yatumijwe muri Turukiya, bikiyongera ku marangi atararangira gusigwa aho agomba gusigwa, ndetse n’ibice bimwe na bimwe bicyubakwa.
Ingengo y’imali ya CHAN ntabwo izwi
Ikindi kibazo kigaragaza mu itegurwa rya CHAN, ni uko amafaranga azakoreshwa n’amaze gukoreshwa yose atazwi, kuko Bugingo Emmanuel avuga ko ingengo y’imali y’iyi mikino itazwi kugeza ubu, ngo izamenyekana nyuma ibikorwa byose byo kubaka birangiye mbere y’itariki ya tombola izaba tariki ya 18 Ugushyingo 2015, izabera muri Serena Hotel.
Imikino ya CHAN izatangira taliki ya 16 Mutarama 2016 isozwe tariki 7 Gashyantare.




Ibitekerezo 0