Ivugururwa ry’iki kibuga ni kimwe mu bigize umushinga wiswe ‘Mpazi’ ugamije kuvugurura imiturire mu Murenge wa Gitega wo mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2023, aho nyuma y’umwaka imirimo yo kuvugurura ikibuga cya ruhago iri kugana ku musozo.
Ubwo IGIHE yasuraga iki kibuga, yasanze igeze kure kuko ‘tapis’ yamaze gushyirwa mu kibuga igisigaye ari amazamu gusa.
Ni mu gihe amatara azifashishwa mu gukina ni mugoroba yo yamaze gushyirwaho. Biteganyijwe ko bitarenze Gicurasi iki kibuga kizaba cyatangiye gukoreshwa.
Ibindi bikorwa bya siporo biri muri uyu mushinga ni ugutunganya ibibuga bya Basketball na Volleyball byo ku mashuri ya Gitega.
Benshi mu bakuriye mu bice bya Gitega na Kimisagara bazi cyane iki kibuga kubera imikino ikomeye y’abana yahaberaga ndetse cyazamukiyeho n’abakinnyi baje kwamamara nka Byiringiro Lague, Girinshuti Mwemere, Iranzi Jean Claude n’abandi.
Amafoto ya IGIHE: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!