Ikibuga cya Nyakarambi cyatunganyijwe mbere y’uko Kirehe FC ihakirira Rayon Sports ishobora kuhatwarira igikombe (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwitegura neza umukino w’umunsi wa 29 wa Azam Rwanda Premier League, ikipe ya Kirehe FC yakiramo Rayon Sports, ikibuga cya Nyakarambi amakipe yombi aza gukiniraho kuri uyu wa gatanu cyatunganyijwe muri iki gitondo nyuma y’uko ikipe ya Kirehe FC ihakoreye imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuwa kane.

Iki kibuga kigora amakipe menshi kuhakura amanota atatu , Kirehe FC igikoresha nk’intwaro yayo dore ko yahanganyirije na APR FC 0-0, ikahatsindira Mukura 2-1, ikahatsindira Police 1-0 ndetse ikahanganyiriza na AS Kigali 0-0.

Ni ikibuga kigizwe n’imbuga y’igitaka gusa kitagira ibyatsi, niho ikipe ya Kirehe FC ikorera imyitozo buri munsi. Iyi kipe yo nta kibazo ikigiraho dore ko ikora imyitozo iminsi itanu kitaratunganywa.

Iyo hari ikipe igiye kuyakiriraho biba ngombwa ko hongera gushushanywamo imirongo hakoreshejwe ifu isaguka ku mbaho zakoreshejwe (ibarizo) kugira ngo habashe kugaragara imbibi z’imirongo iteganywa mu kibuga gikurikije ibipimo bigengwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abakozi batumwe gutunganya iki kibuga bahageze saa moya n’igice batangira gushushanyamo imirongo ari nako hatoragurwa imyanda iba yaratawemo n’abagikoreyemo.

Muri iki kibuga usanga haragiye hatakaramo amababi y’ibiti bikikije uruzitiro rwacyo akenshi byurirwa na bamwe baba bifuza kureba imikino yahabereye ariko badafite amafaranga yo kwishyura ku muryango. Mbere y’amasaha macye ngo amakipe ahasesekare nibwo hakorwa igikorwa cyo gusiza mu kibuga hagati kugira ngo baze kuhakinira haringaniye.

Iki kibuga cyaherukaga gutunganywa ku itariki 10 Gicurasi ubwo Kirehe FC, yahatsindiraga Mukura Victory Sports ibitego 2-1.

Mu gihe hashushanyijwe imirongo hakoreshejwe amabarizo mu kibuga cy’itaka hakaba hibazwa uko biza kugenda imvura niramuka iguye.

Uyu mukino ukaba ufite byinshi uvuze kuri aya makipe yombi haba kuri Kirehe FC iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa Shampiyona aho inganya na Gicumbi amanota 27 ikaba isabwa gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 66 irusha mukeba wayo APR FC amanota ane ikaba isabwa gutsinda uyu mukino igahita yegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018-2019.

Indobo irimo ibarizo rikoreshwa hashushanywa umwe mu mirongo y'ikibuga
Umurongo uva ku izamu ugana kuri koruneri wari urangiye hasigaye gushushanya undi ugera ku yindi koruneri
Hakoreshwa umugozi hakamenwa amabarizo mu murongo ugororotse
Umufuka wuzuye amabarizo niho bagabanyiriza mu ndobo bagashushanya ikibuga
Umufuka uteretse hagati mu kibuga kugira ngo byorohere abaturutse impande zitandukanye z'ikibuga kuwugeraho
Barashushanya kugeza bazengurutse ikibuga bakacyuzuza imirongo yemewe na FIFA
Baba bafite inshingano zitandukanye umwe amena ibarizo akurikiye umurongo mu gihe ufite indobo amugenda hafi
Iyo indobo yuzuye bakomeza akazi ko gushushanya
Bagabanyiriza mu ndobo ibarizo bakoresha mu gushushanya imirongo y'ikibuga
Ikibuga cya Nyakarambi ni imbuga kikaba n'intwaro ikomeye ya Kirehe FC
Yahanganyirije na APR FC , AS Kigali ihatsindira Police FC na Mukura VS
Mu gihe bashushanya umurongo bamwe bahera ku ruhande rumwe n'abandi ku rundi bagahuriza hagati
Mu masaha macye mbere y'umukino basiza mu kibuga hagati
Uwineza Jean de Dieu bazi ku izina rya Gafurama umufana ukomeye wa Kirehe FC mbere y'uko yisiga amarangi abanza gusiga ikibuga
Afashe amabarizo mu ntoki mbere y'uko ayashushanya mu murongo ngo agere ku mazamu
Abikora yishimye
Utoragura imyanda nawe aba yunamye mu kibuga
Yirinda ko hari umwanda wasigara mu kibuga ukaba wateza impanuka
Nyuma y'imyitozo yo ku gicamunsi cyo kuwa kane yahise akubura mu izamu

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza