00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cya Stade Amahoro iri kuvugururwa cyashyizwemo ubwatsi bugezweho (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 20 December 2023 saa 09:58
Yasuwe :

Stade Amahoro iri kuvugurwa ndetse imirimo ikaba igeze ahashimishije, yatangiye gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano bugezweho.

Nk’uko bigaragara ku mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, agaragaza imiterere ya Stade Amahoro iri kubakwa ku muvuduko uri hejuru, kuri ubu hatangiye gushyirwamo ubwatsi bukinirwaho nka kimwe mu bice bya nyuma by’ivugurura bigize imirimo yo kwagura iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ubu bwatsi bw’ubukorano ariko bugezweho buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

Biteganyijwe kandi ko kuri iyi stade hazubakwa n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imirimo yo kuvugurura no kwagurwa Stade Amahoro yatangiye muri Gicurasi 2022 biteganyijwe ko izatangira muri Mata 2024 itwaye akayabo ka miliyari 160 Frw, aho iyi nyubako ihebuje y’imikino izaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ikibuga cya Stade Amahoro ikomeje kuvugururwa cyatangiye gushyirwamo ubwatsi bw'ubukorano
Iyi Stade izaba ifite imyanya ibihumbi 45 izatwara akayabo ka miliyari 160 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages