00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga cya Stade ya Kigali cyashyizwemo ubwatsi (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 February 2023 saa 02:02
Yasuwe :

Ikibuga cya Stade ya Kigali cyarangije gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano nk’igice cy’ingenzi kigize isanwa ryayo mbere y’uko ikoreshwa n’abazitabira Inteko Rusange ya FIFA iteganyijwe muri Werurwe 2023.

Ubwatsi bushya bwashyizwemo mu mpera z’icyumweru gishize. Mu bindi biri gukorwa kuri Stade ya Kigali harimo kuvugurura urwambariro, imyanya y’icyubahiro n’ibindi bikorwa bijyanye n’isuku no gusiga amarangi kugira ngo izabe iri ku rwego rwiza rwakwakira abashyitsi bazaba baturutse imihanda yose.

Ikibuga cy’ubwatsi cyari muri Stade ya Kigali kizimurirwa hepfo muri ’Tapis Rouge’ ahigishirizwaga imodoka kugira ngo gifashe abatuye i Nyamirambo kuhidagadurira.

Na none hazashyirwamo ibindi bibuga birimo icya Basketball gifatanye n’icya Volleyball na Handball.

Parking isanzwe iri imbere ya Stade ya Kigali izagurwa kugira ngo yakire imodoka nyinshi, indi ishyirwe munsi y’ahari ingazi zinjira mu gice kidatwikiriye cyayo.

Ikindi gice cya parking kizaba kiri hepfo y’umuhanda wa kaburimbo uca munsi ya stade ahateganye n’urusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Uretse parking yarangije gusizwa izaba iri mu bice bibiri izajya munsi y’uwo muhanda, hepfo yayo hazubakwa ikibuga kinini cya Basketball kizajya cyakira n’imikino ya Volleyball na Handball. Munsi y’iki kibuga ni ho hazashyirwa icya ruhago ari nacyo kizaba ari kinini kizamanuka kikagarukira ku muhanda wa Nyamirambo-Nyabugogo. Ubwiherero bw’ibi bibuga nabwo bwatangiye kubakwa.

Aya mavugurura yose agomba kurangira mbere y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) izabera i Kigali tariki 16 Werurwe 2023

Iyubakwa ry’ibi bikorwaremezo ryanagarutsweho ku wa 10 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abo bakorana bakiraga ku meza bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, Komite Olempike y’u Rwanda n’abanyamakuru ba siporo.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yagaragaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo mu myaka mike iri imbere ruzabe rufite stade eshanu mpuzamahanga ziri ku rwego rwa FIFA.

Izo ni Stade Amahoro iri kuvugururwa ikazagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 mu 2024, Stade ya Kigali izubakwa bushya, Stade ya Huye izongerwamo imyanya isaga 2100 na stade nshya zizubakwa i Muhanga na Nyanza.

Ageze kuri Stade ya Kigali, Niyonkuru yatangaje ko iyi izavugururwa ikagera ku rwego rwa gatatu ndetse ngo imirimo iri gukorerwaho yose igamije kuyitegura neza ngo izakire abashyitsi bazaba bitabiriye inama ya FIFA.

Yagize ati “Stade ya Kigali na yo izavugururwa igere ku rwego rwa gatatu, ubu iri kuvugururwa kuko nitwakira inama ya FIFA, hari imirimo minini izahakorerwa, ni yo mpamvu nta mikino iri kuhabera. Bari guhindura ikibuga, hari gusiga amarangi, ikibuga kizashyirwa hepfo [kuri Tapis Rouge], hajye n’ibibuga by’imikino ya Handball, Basketball na Volleyball.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’ibiri gukorwa bigamije gutegura Inteko Rusange ya FIFA ariko hari na gahunda yo kuyongerera ubushobozi ikaba yakwakira abantu ibihumbi 20.

Ubwatsi bwashyizwe muri Stade ya Kigali buri ku rwego rugezweho
Iki kibuga kizakinirwaho bwa mbere n'abazitabira Inteko Rusange ya FIFA itegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2023
Stade ya Kigali isanzwe ikoreshwa n'amakipe menshi mu Rwanda by'umwihariko abarizwa mu Mujyi wa Kigali
Stade ya Kigali hari gahunda yo kuzayagura ikakira abafana ibihumbi 20
Ubwatsi bushya bwashyizwe muri Stade ya Kigali mu mpera z'icyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages