00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuga kizababera ubutayu! Intero nshya ya AS Kigali muri CAF Confederation Cup

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 October 2022 saa 02:44
Yasuwe :

AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yageze mu Majyepfo y’Igihugu, aho iri mu myiteguro ya nyuma yo kwakira Al Nasr yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino ubanza uzahuza AS Kigali na Al Nasr utegerejwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Libya ku wa 18 Ukwakira 2022.

Kuri ubu abakinnyi n’abandi bayobozi ba AS Kigali bageze mu Karere ka Gisagara aho bacumbitse. Bahagurutse mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko bakoze umwitozo wo kunanura imitsi ku wa Kabiri wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

IGIHE ifite amakuru ko abakinnyi bose bameze neza ndetse ko mu ikipe umwuka ari mwiza ku buryo biteguye kwitwara neza mu kibuga.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yatangaje ko ku wa Gatandatu yiteguye gusubira mu kibuga no guha ibyishimo abafana bayo.

Intero nshya yaserukanye ni ivuga ko “ThePicthWillBeTheirDesert” mu kumvikanisha ko ikipe ya Al Nasr izahura n’akazi gakomeye mu kibuga.

Umwe mu bayikozeho yabwiye IGIHE ko “Ikibuga kizababera ubutayu. Bivuze ko kizacurama, bazakina nk’abari mu butayu, bibagoye cyane. Ntabwo tuzaborohera.’’

AS Kigali yihaye intego yo kugera mu matsinda muri uyu mwaka yakomeje ihamagarira abafana kuzayitera ingabo mu bitugu ari benshi.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ubuntu mu myanya isanzwe mu gihe mu y’icyubahiro ari ukwishyura ibihumbi 10 Frw.

Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yagize iti “AS Kigali yishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose ko ku mukino wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Al Nasr ku wa Gatandatu, kwinjira kuri Stade Huye bizaba ari ubuntu uretse muri VIP aho bizaba ari 10.000 Frw.’’

Yakomeje iti “Abazinjirira ubuntu biyandikisha banyuze kuri *939# ndetse ni bwo buryo bukoreshwa n’abazagura amatike ya VIP. Muze dushyigikire ikipe yacu!’’

AS Kigali igiye gucakirana na Al Nasr nyuma y’uko ku wa 2 Ukwakira 2022, yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona.

Ikipe y’Abanyamujyi yageze mu ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera AS Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti ku gitego 1-0 mu mikino yombi.

Muri uyu mwaka w’imikino, AS Kigali ifite intego yo kugera mu matsinda, amateka yihariwe na Rayon Sports mu makipe yo mu Rwanda.

Mu mwaka ushize w’imikino, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Mu 2013, ni bwo AS Kigali yakomanze ku muryango w’amatsinda ariko isezererwa igeze mu ijonjora rya gatatu, icyo gihe nabwo yatozwaga na Casa Mbungo André.

Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima (hagati) uri mu bakinnyi bahagaze neza mu Rwanda na we yongeye gukora imyitozo nyuma yo gukira imvune yoroheje yari yagize
Moïse Nyarugabo (ibumoso) na Djuma Laurence mu myitozo ya nyuma bakoreye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 4 Ukwakira 2022
Ba rutahizamu Hussein Tshabalala (uwa mbere ibumoso) na Man Ykre (iburyo) bitezweho gutanga ibitego imbere ya Al Nasr
Mugheni Fabrice (inyuma) utaragaragaye ku mukino wa AS Kigali na Rutsiro FC na we yasububuye imyitozo
Akayezu Jean Bosco, Kalisa Rachid na Duzingizimana Gilbert bakoranye n'abandi imyitozo
Abakinnyi ba AS Kigali bameze neza ndetse biteguye gutsinda Al Nasr yo muri Libya

Amafoto: AS Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages