Umukino ubanza uzahuza AS Kigali na Al Nasr utegerejwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Libya ku wa 18 Ukwakira 2022.
Kuri ubu abakinnyi n’abandi bayobozi ba AS Kigali bageze mu Karere ka Gisagara aho bacumbitse. Bahagurutse mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko bakoze umwitozo wo kunanura imitsi ku wa Kabiri wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
IGIHE ifite amakuru ko abakinnyi bose bameze neza ndetse ko mu ikipe umwuka ari mwiza ku buryo biteguye kwitwara neza mu kibuga.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yatangaje ko ku wa Gatandatu yiteguye gusubira mu kibuga no guha ibyishimo abafana bayo.
Intero nshya yaserukanye ni ivuga ko “ThePicthWillBeTheirDesert” mu kumvikanisha ko ikipe ya Al Nasr izahura n’akazi gakomeye mu kibuga.
Umwe mu bayikozeho yabwiye IGIHE ko “Ikibuga kizababera ubutayu. Bivuze ko kizacurama, bazakina nk’abari mu butayu, bibagoye cyane. Ntabwo tuzaborohera.’’
Citizens are back to the action this Saturday👊👊. We will host Libyan side, Al Nasr. Hopefully, you beloved supporters will fill the Stadium.🤙
Our HashTag is #ThePicthWillBeTheirDesert 🔥#Citizens #thewinningteam #HigherthanAclub #Roadtogroupstage pic.twitter.com/CbkXugU1N1
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) October 4, 2022
AS Kigali yihaye intego yo kugera mu matsinda muri uyu mwaka yakomeje ihamagarira abafana kuzayitera ingabo mu bitugu ari benshi.
Kwinjira kuri uyu mukino ni ubuntu mu myanya isanzwe mu gihe mu y’icyubahiro ari ukwishyura ibihumbi 10 Frw.
Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yagize iti “AS Kigali yishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose ko ku mukino wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Al Nasr ku wa Gatandatu, kwinjira kuri Stade Huye bizaba ari ubuntu uretse muri VIP aho bizaba ari 10.000 Frw.’’
AS Kigali yishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose ko ku mukino wa CAF Confederation Cup uzayihuza na Al Nasr kuwa Gatandatu, kwinjira kuri Stade Huye bizaba ari ubuntu Uretse muri VIP pic.twitter.com/KE71HZNdX8
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) October 5, 2022
Yakomeje iti “Abazinjirira ubuntu biyandikisha banyuze kuri *939# ndetse ni bwo buryo bukoreshwa n’abazagura amatike ya VIP. Muze dushyigikire ikipe yacu!’’
aho bizaba ari 10,000 Frw.
Abazinjirira ubuntu biyandikisha banyuze kuri *939# ndetse ni bwo buryo bukoreshwa n'abazagura amatike ya VIP.Muze dushyigikire ikipe yacu!@ferwafa @CityofKigali
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) October 5, 2022
AS Kigali igiye gucakirana na Al Nasr nyuma y’uko ku wa 2 Ukwakira 2022, yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona.
Ikipe y’Abanyamujyi yageze mu ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup nyuma yo gusezerera AS Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti ku gitego 1-0 mu mikino yombi.
Muri uyu mwaka w’imikino, AS Kigali ifite intego yo kugera mu matsinda, amateka yihariwe na Rayon Sports mu makipe yo mu Rwanda.
Mu mwaka ushize w’imikino, AS Kigali yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
Mu 2013, ni bwo AS Kigali yakomanze ku muryango w’amatsinda ariko isezererwa igeze mu ijonjora rya gatatu, icyo gihe nabwo yatozwaga na Casa Mbungo André.
Amafoto: AS Kigali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!