Ibi ni bimwe mu byemerejwe mu Nama Idasanwe ya Komite Nyobozi ya FERWAFA, yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ishyiraho amabwiriza y’irushanwa n’ibihembo by’iri rushanwa.
Inama yemeje miliyoni 40 Frw avuye kuri miliyoni 20 Frw yahawe ikipe yaryegukanye mu mwaka ushize wa 2025, naho ku ikipe ya kabiri ava kuri miliyoni 10 Frw agera kuri miliyoni 20 Frw.
Amakipe ane ni yo azahatanira iki gikombe. Ayo ni Mukura VS izahura na Kiyovu Sports na Rayon Sports izisobanura na Police FC.
Imikino ya ½ cy’iri rushanwa izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, habanze uwa Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisirs, hakurikireho uwa Rayon Sports na Police FC.
Umukino wa nyuma n’umuhango wo gutanga igikombe bizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizakinwa nta kipe irimo yatwaye ibikombe bibiri bikinirwa, ari byo shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, kuko APR FC yabitwaye byombi yatumiwe ariko ntiyitabire kubera impamvu nyinshi zirimo n’impinduka zakozwe mu buryo bushya bwo kurikina, ari na yo mpamvu umwanya wayo wahawe ikipe yo mu Karere ka Huye.
Amwe mu mabwiriza agenga irushanwa:
– Mu mikino iteganijwe, buri mukino uzajya ukinwa iminota mirongo icyenda
(90), ikinwa mubice bibiri bingana iminota 45x2. Mu gihe umukino urangiye
amakipe yombi anganya ibitego, hazitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane
ikipe itsinze.
– Abakinnyi bazitabira imikino ya Super Cup ni abafite impushya (Licenses)
zibemerera gukina zatanzwe na FERWAFA mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
– Aba ni abakinnyi banditswe mu gihe cya mbere cyo kwandikisha abakinnyi (First
Registration Period Window) cyatangiye ku wa 10/06/2026 kikazarangira ku wa
30/08/2026.
– Umubare w’abakinnyi bagomba gushyirwa ku rupapuro rw’umukino (feuille de
match) ni makumyabiri (20), naho umubare w’abakinnyi basimbura bemerewe
gusimbura muri uwo mukino ukaba ari barindwi (7) mu nshuro eshatu;
gusimbuza bikozwe hagati y`igice cya mbere n’icya kabiri by’umukino
ntibibarwa muri izo nshuro eshatu zavuzwe haruguru.
– Nta mubare ntarengwa w’abakinnyi b’abanyamahanga uteganyijwe muri iri
rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!