00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe izegukana CHAN izahembwa miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 2 January 2016 saa 07:32
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje ko ikipe izatwara igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN), kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2016 izahembwa miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya Mohamed Thabet ushinzwe itangazamakuru muri CAF avuga ko ikipe izatwara igikombe cya CHAN kizaba gikinwa ku nshuro ya kane izahabwa igikombe na sheki y’ibihumbi 750 by’amadorali y’Amerika akaba asanga miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gihembo ni cyo cyahawe Libya mu mwaka wa 2014 muri Afurika y’Epfo batsinze Ghana kuri penaliti 4-3 nyuma yo kuganya 0-0 mu mukino wose.

Igihugu kizatsindirwa ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 7 Gashyantare 2016 saa kumi n’ebyiri n’igice kuri stade Amahoro kizatahana ibihumbi 400 by’amadolari (asaga miliyoni 300Rfw).

Amakipe abiri azaba yasezerewe muri ½ cy’irangiza, azahatanira umwanya wa gatatu azahembwa ibihumbi 250 by’amadolari buri imwe (miliyoni 186Rfw).

Amakipe ane azasezererwa muri ¼ cy’irangiza buri imwe izabona ibihumbi 175 by’amadolari (miliyoni 130Rfw) mu gihe amakipe ya gatatu mu itsinda buri imwe izajya ibona ibihumbi 125 by’amadolari (miliyoni 93Rfw) na ho iya kane [iya nyuma mu itsinda] itahane ibihumbi 100 by’amadolari (miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda).

CAF ivuga ko ibihembo amakipe azegukana muri CHAN bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi 250 by’amadolari ahwanye na miliyari ebyiri miliyoni 430 n’ibihumbi 744 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bihembo by’amakipe azakina CHAN bije bisanga ibiciro byo kureba iyi mikino byashyizwe ku mafaranga 500Rfw ahasanzwe mu masitade ane azakira iri rushanwa; stade Amahoro na Nyamirambo i Kigali, Umuganda i Rubavu na Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Umukino ufungura iri rushanwa uzabera kuri sitade Amahoro tariki ya 16 Mutarama 2016 uhuze u Rwanda na Cote d’Ivoire saa cyenda ukurikirwe n’uwa Gabon na Maroc saa kumi n’ebyiri, imikino yombi yo mu itsinda A.

Ikipe y'igihugu Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages