Ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hazabera umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 yakiriye ifatanyije na Canada na Mexique.
Ni irushanwa ryabayemo udushya twinshi ariko by’umwihariko utugendanye n’umuco wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko ari yo yakiriye imikino myinshi y’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 23.
Kuri iyi nshuro impeta zihabwa ikipe yabaye iya mbere muri NBA, NFL na BAL zizahabwa buri mukinnyi uzegukana Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni impeta ikoze ku buryo igice cyo hejuru cyanditseho amagambo agaragaza uwegukanye Igikombe cy’Isi, mu gihe ku rundi ruhande hariho ishusho y’igikombe.
Ku ikubitiro hakozwe impeta 2026 zizavamo 30 zizahabwa ikipe yegukanye igikombe, izindi zigera ku 1996, zizashyirwa ku isoko zigurwe n’abafana, gusa igiciro cyazo ntikitaratangazwa nubwo bivugwa ko ari ibihumbi 15$ .
Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rigiye gutanga izi mpeta mu gihe, Paul Pogba wakiniraga u Bufaransa yaziguriye bagenzi be mu 2019, abashimira kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzahuza Espagne yagitwaye rimwe na Argentine yagitwaye inshuro eshatu harimo n’iheruka, ku Cyumweru saa Tatu z’Ijoro, kuri New Jersey Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!