Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, wateguwe n’inama y’igihugu y’itangazamakuru ‘Media High Council’.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi Nyafurika w'Itangazamakuru uteganyijwe tariki 7 Ugushyingo 2018 izi kipe zahanganye ariko ibyishimo bitaha mu Impamyabigwi kuko zashoboye gutsinda Vision 2020 FC ibitego 2-1.
Ibitego byinjijwe na Mugabo Jean Claude bita Barihenda ku munota wa 65 na Ndayikunda Josuée ku munota wa 88.
Vision 2020 FC, ikinwamo na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yabonye igitego ku munota wa 78 kinjijwe na Nonde Muhamed usanzwe ari umutoza w’Isonga FC.
Uyu mukino wanitabiriwe n’umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard, washimye amakipe yombi asaba abanyamakuru gukomeza kugaragaza ubutore batangaza inkuru zitari impuha.
Ati “Twishimira kuba mu Rwanda abanyamakuru bakomeje gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Ni intore kandi nizeye ko ubutore buzakomeza kubaranga bakaba nka Kimomo uvugwa mu mateka y’u Rwanda watangaje igaruka rya Ruganzu mu gihugu”.
Yakomeje agira ati “Uyu Kimomo niwe wavuyeho ijambo ngo ‘Inkuru yabaye Kimomo’ kuko yatangaje inkuru itari ibihuha. Ni nabyo twiteze ku itangazamakuru ryacu.”
Ikipe y’abanyamakuru yarimo abanyamakuru nka; Butare Leonard wa RBA, Ange Ndizera na Sadi Habimana ba Isango Star, kapiteni wabo Jado Max wa KFM, Mucyo Anther wa Radio 10, na Jean Pierre Mazimpaka wa IGIHE.
Naho ikipe ya Vision 2020 yari ifite; uwahoze ari Visi Perezida wa FRVB Kansiime Kagarama Julius, Perezida wa Sena Bernard Makuza n’abakinnyi bakinnye mu cyiciro cya mbere bazwi nka; rutahizamu Theoneste Muhayimana, Mouhamed Nonde n’umunyezamu Jumaine Hassan bita Kanyota uzwi muri Mukura VS.


















Ibitekerezo 0