Uyu mufaransa w’imyaka 65 y’amavuko, yamaze guhabwa akazi nkuko Ishyirahamwe ry’Umupira ry’Umupira w’Amaguru muri Congo Brazzaville (Fecofoot) ribyemeza ku mugaragaro.
Aya makuru bayatangaje babicishije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa Kane, ko Paul Put yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville.
Uyu mugabo yatoje amakipe y’ibihugu nka Kenya, Gambia na Burkina Faso ndetse n’andi makipe akomeye muri Afurika nka USM Alger yo muri Algeria n’ayandi.
Yasabwe guhesha iyi kipe itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri 2022 n’icya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri 2023.
Akimara gusinya amasezerano, Paul Put yavuze ko ikimuzanye ari ugukora amateka mashya kandi meza muri iyi kipe y’Igihugu.
Ati “Naje muri Congo kwandika amateka meza mu mupira w’amaguru wa Congo. Nizeye ubushobozi bw’abakinnyi. Ariko mu mupira w’amaguru nubwo haba hari impano zingana iki, n’ubushake ni ngombwa.”
“Ndi umwe mu bantu bagira intego. Nta mwanya w’abami uri mu kipe. Nkeneye kubona abakinnyi biteguye kwitanga kugera ku mpera, bitanga cyane kandi biteguye gupfira ikipe. Abakinnyi bishimiye igihugu cyabo bifuza kuzamura ibendera ry’igihugu hejuru cyane.“
Uyu mutoza yameye azageza Congo Brazzaville ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2022. Yavuze kandi ko yiteguye kwitanga ku kigero cya 500%.
Paul Put yatoje ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, yakinnyemo myugariro w’umunyarwanda, Bayisenge Emery. Yabashije kugeza ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika mu 2013, abasha guhesha Guinée itike yo gukina Igikombe cya Afurika mu 2019 nyuma y’imyaka ine yari imaze itabona iyi tike.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!