00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe y’u Rwanda ntiyashoboye kwigobotora iya Algeria

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 17 June 2013 saa 07:58
Yasuwe :

Mu mikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brezil mu 2014, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatakaje icyizere cyo kuzakandagiza ikirenge muri Brezil, ikomeje gutsindwa n’amakipe bisangiye itsinda. Mu mukino utoroshye wahuje ikipe y’u Rwanda n’iya Algeria kuri Stade Amahoro i Remera, Amavubi yatsindiwe iwayo igitego kimwe ku busa.
Icyizere cyo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu cya Algeria yakomeje kuyashimangira ubwo yatsindaga ikipe y’igihugu cy’u (…)

Mu mikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brezil mu 2014, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatakaje icyizere cyo kuzakandagiza ikirenge muri Brezil, ikomeje gutsindwa n’amakipe bisangiye itsinda. Mu mukino utoroshye wahuje ikipe y’u Rwanda n’iya Algeria kuri Stade Amahoro i Remera, Amavubi yatsindiwe iwayo igitego kimwe ku busa.

Icyizere cyo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu cya Algeria yakomeje kuyashimangira ubwo yatsindaga ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, igitego 1-0. Umukino wabereye i Kigali, imbere y’abafana bari kuri ¾ bya Stade Amahoro. Uwo mukino witabiriwe na Perezida wa Repubulika nk’uko yari yabyijeje Abanyarwanda ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize.

Igitego rukumbi cya Algeria cyatsinzwe na Taider Sliti Saphir wari wambaye No 19. N’ubwo Amavubi yacishagamo agasatira, umukino ntiwayoroheye. Ndori Jean Claude umuzamu w’Amavubi yakoze akazi katoroshye kuko imipira myinshi yayikijije izamu mu gihe ibitego byabaga byamaze kubarwa.

Nirisarike Salomon na Usengimana Faustin bakoze umurimo ukomeye kuko ba rutahizamu ba Algeria bakomeje kotsa igitutu Amavubi, ariko abo basore baranga bahaba ibamba. Imipira myinshi yari kugwa nabi Amavubi bashoboye kuyizimya.

Umukino ntiworoheye ikipe y’Amavubi kuko byageze ku munota wa 80 Algeria imaze kubona Koruneri zigera kuri 12, mu gihe u Rwanda rwabonye izitarenze enye.

Mu gusimbuza kw’Amavubi hari abakinnyi bashya bigaragaje bashobora kuzazana impinduka mu ikipe. Abo no nka Mugabo Alfred ukinira ikipe ya kabiri ya Arsenal mu gihe gito yahawe yagaragaje ko hari ubumenyi yibitseho. Undi watunguranye ni Ndahinduka Michel ukinira ikipe ya Bugesera yo mu cyiciro cya kabiri. Yagaragaje ko hari abo ashobora kubuza kongera kwicara ku ntebe y’Amavubi.

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda, Nshimiyimana Eric nyuma y’umukino yatangaje ko bahuye n’ikipe ikomeye ariko bakoze iyo bwabaga. Akomeza avuga ko icyo bashyize imbere ari ugutegura ejo heza. Ati “Mwabonye ko ikipe yacu yibanze ku bana bato. Bafite umupira mwiza, tugiye gutegura ikipe igize n’urungano, ku buryo imikino itaha tuzitwara neza kandi tuzabigeraho.”

Umutoza w’ikipe ya Algeria, Halilhodzic Vahil, yatangaje ko yishimiye intsinzi kuko afite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Brezil mu 2014. Ati “Iyi ntsinzi ishimangiye icyizere cyacu cyo kujya mu gikombe cy’Isi. Tuyoboye urutonde rw’itsinda turimo kandi ni ikintu gikomeye.” Na we ubwe ashima imyitwarire y’ikipe y’u Rwanda kuba abakinnyi bayo benshi ari abana bato bigaragara ko imbere habo ari heza.

Bamwe mu bafana b’Amavubi ndetse n’abo twashoboye kuganira bayobora imikino mu Rwanda bagaye cyane imyitwarire y’umusifuzi wayoboye umukino. Abenshi bagiraga bati “Umusifuzi ikibuga yagicurikiye mu izamu ry’u Rwanda…” byageze n’aho bamwita umukinnyi wa 12 wa Algeria.

Umukino wa nyuma u Rwanda ruzahura na Benin mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, rukomeje kuza ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu gihe Algeria ariyo iyoboye urutonde rw’itsinda H n’amanota 12.

Uretse Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda n’abakunda imikino bitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Algeria, Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bawukurikiranye. Undi wagaragaye mu bitabiriye kureba uwo mukino ni Micho wahoze utoza Amavubi akaza gusezererwa ashinjwa kubura intsinzi ariko bidatinze ahabwa Gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda, akaba amaze gutsinda imikino ibiri.

Ikipe y'u Rwanda; Abakinnyi babanje mu kibuga (Ifoto: Thamimu)

Ndori Jean Claude 18, Usengimana Faustin 15, Twagizimana Fabrice 2, Nirisarike Salomon 6, Buteera Andrew 10, Rusheshangoga Michel 21, Ntamuhanga Tumaine 16, Iranzi Jean Claude 12, Karekezi Olivier 11, Kagere Meddy 5, Sibomana Abouba 3.

Abasimbura

Mutuyimana Evariste 1, Ndahinduka Michel 19, Sibomana Patrick 22, Uzamukunda Elias 9, Nshutinamagara Ismael 13, Kagabo Peter 17, Mugabo Alfred Martin 8, Mugiraneza Jean Baptiste 7, Bayisenge Emery 14, Mushimiyimana Mohamed 4, Ngabo Albert 20, Gasozera Hassan 23. Umutoza Nshimiyimana Eric.

Ikipe ya Algeria, ikipe yabanje mu kibuga (Ifoto/Thamimu)

Mbolhi Adi Rais Cobos Adrien 23 (Umuzamu), Bougherra Madjid 2, Belkarem Esseid 4, Mesbah Djamel Eddine 6, Brahim Yacine Nasr Eddine 11, Feghouli Sofiane 10, Medjani Carl 12, Slimani Islam 13, Guedioura Adlane 17, Raider Sliti 19, Mostefa-Sbaa Mehdi 22.

Abasimbura

Doukha Izzeddine 1, Ghoulam Faouzi 3, Halliche Rafik 5, Koudri Hamza 7, Djebbour Rafik Zoheir 9, Lacen Medhi Gregory Guiseppe 8, Kadir Foued 14, Khedairia Sofiane Abdelwaheb 16, Soudani El Arabi Hilal 15, Agouazi Karim Laurent 18, Khoualed Nacer Eddine 20, Ghilas Nabil 21. Umutoza Halilhodzic Vahid.

Micho wahoze atoza amavubi yari i Kigali areba Umukino uhuza u Rwanda na Algeria (Ifoto/Rene Anthere))

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages