PSG Academy World Cup ni irushanwa rihuriza hamwe amakipe y’amarerero ya Paris Saint-Germain ari ku Isi hose, ahurira mu Mujyi wa Paris, agakina irushanwa ry’abana bato.

Icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa cyabaye mu 2022, akaba ari naryo ryahise ryegukanwa n’ikipe y'u Rwanda, itsinze iya Brésil kuri penaliti 7-6. Abana bigira amasomo ya ruhago muri iri shuri biyemeje kongera kubisubiramo mu irushanwa riteganyijwe kuba tariki 2 Kamena 2023.

U Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Türkiye, u Bufaransa, u Bwongereza ndetse na Koreya y’Epfo.

Ikipe y’Abatarengeje imyaka 11 na yo yagarukiye ku mwanya wa kane mu irushanwa riheruka, ubu na yo ifite gahunda zo kwitwara neza. Mu Itsinda A irimo, iri kumwe na Kuwait, Türkiye n'u Bufaransa.

Kugeza ubu, amakipe yombi yatangiye imyitozo ndetse irarimbanyije mbere yo kwerekeza mu Bufaransa ahazabera irushanwa.

Abana b'u Rwanda bifuza gutwara PSG Academies World Cup
Abana b'u Rwanda bifuza gutwara PSG Academies World Cup
Ikipe y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 13 yahize kongera kwegukana Igikombe cy’Isi
Ikipe y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 13 yahize kongera kwegukana Igikombe cy’Isi
Amakipe azahagararira u Rwanda muri iri rushanwa ari kwitegura neza
Amakipe azahagararira u Rwanda muri iri rushanwa ari kwitegura neza
Abatarengeje 11 na bo bifuza kurenga aho bageze mu irushanwa ryabaye mu 2022
Abatarengeje 11 na bo bifuza kurenga aho bageze mu irushanwa ryabaye mu 2022