Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera imikino ihuza abana bo mu bigo by’amashuri bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu mikino yayo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika [CAF African Schools Football Championship- CECAFA Qualifiers]
Umukino w’u Rwanda wabereye ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’umunsi umwe ari bwo Sudani igeze i Kigali.
Mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa kane n’uwa munani, Muhawenimana yatsinze ibitego bibiri, ku munota wa 10 Thierry Kwizera atsinda icya gatatu, nyuma y’umunota umwe gusa Nsanzimfura Kevin yashyizemo igitego cya kane.
Shema Samuel yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 13, mu gihe Kwizera Thierry yashyizemo icy’agashinguracumu ku munota wa 20.
Kubera umunaniro w’abakinnyi ba Sudani, bagiye bananirwa bakora impinduka nyinshi, mu gice cya kabiri ibura abakinnyi bo kwifashisha bituma idasubira mu kibuga, u Rwanda rubona intsinzi y’ibitego 6-0.
Mu mukino ukurikira u Rwanda rurakina na Tanzania bihuriye mu Itsinda A.
Mu mikino y’abakobwa iri kubera kuri Kigali Pelé Stadium, u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo igitego 1-0 cyinjijwe na Bazigeniki Letitia ku munota wa 12, mbere y’uko bakina umukino wa kabiri ubahuza na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!