Iyi kipe nta mukinnyi n’umwe irabasha kugura mu gihe yasezereye bamwe mu bo yari isanganywe itegereje gusinyisha abandi.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye kuwa 30 Kamena 2022, yemeje ko iyi kipe izahabwa inkunga ingana na miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kugeza ubu nta n’urupfusha akarere karabasha gutanga. Ni mu gihe habura ukwezi kumwe ngo shampiyona itangire.
Ibaruwa dufitiye kopi yashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yahakaniye ubuyobozi bwa Etincelles FC kwishyura amadeni bafashe ubwo iyi kipe yari igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona iheruka.
Ati ’’Nshingiye ku ibaruwa yawe yo kuwa 26/06/2022 wanyandikiye uısaba ko Etincelles FC, uhagarariye, iterwa inkunga ingana n’amafaranga miliyoni ijana n’enye [104,000,000Frw], hashingiwe ku masezerano yagiranye n’Akarere hakaba hagaragaraıno amafaranga angana miliyoni mirongo ine n’icyenda n’ibihumbi magana atanu na mirongo irindwi na bitandatu n’îjana [49,576,l00Frw] yo kwislıyura amadeni y’ababagurije amafaranga yabafashije gusoza shampiyona y’umwaka wa 2021/2022’’.
Muri iyi baruwa akomeza amenyesha ubuyobozi bwa Etincelles ko amadeni yafashwe anyuranyije n’amasezerano ahubwo abashishikariza gushaka uko hashyirwaho uburyo burambye bwo gushaka ubushobozi mu bafatanyabikorwa, abanyamuryango n’abafana bwunganira inkunga itangwa n’akarere.
Visi Perezida wa mbere wa Etincelles, Ndaribumbye Vincent, asaba abafana kumva uruhare rwabo, abizeza ko bari kwiyubaka bahereye ku bakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda.
Ati’’Abafana bakabaye bamenya ko nabo hari uruhare rwabo kuko ntitwagendera ku mafaranga y’akarere gusa. Twagerageje kwiyubaka duhereye ku bakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda twafashe batandatu bo mu cyiciro cya kabiri igisigaye ni ukumvikana n’amakipe yabo kandi biri hafi ku buryo mu cyumweru gitaha tuzaba twabonye ubushobozi bagatangira imyitozo hamwe n’abandi 16 basanzwe n’abandi bakuru twumvikanye’’.
Ku birebana n’amafaranga bakoresheje kugira ngo ikipe itamanuka, avuga ko akarere kadakwiye kubatererana.
Ati ’’Twagiyeho mu kwezi kwa kabiri ikipe iri ahantu habi badusaba kuyigarura kandi ingengo y’imari yari yarashize ubwo rero niba twarahembaga ikipe ikajya gukina, igacumbikirwa, ni amadeni twafataga kandi ntarishyurwa, twayafataga na bo babizi ndakeka tuzabiganiraho bakabasha kunyumva’’.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, ahumuriza abakunzi b’iyi kipe abizeza ko ikibazo cy’amikoro gikemuka vuba iyi kipe igatangira imyitozo.
Ati ’’Nta bakinnyi bagiye ahubwo batinze gutangira imyitozo ariko ingengo y’imari irahari twatangiye umwaka mushya, hari icyizere, turaza kwihutisha batangire imyitozo vuba ukwezi kumwe gusigaye ni kunini’’.
Amakuru atugeraho ni uko amadeni iyi kipe yishyuza akarere yafashwe ku bwumvikane n’ubuyobozi bwako kugira ngo ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere kuko byagaragaraga ko nta gikozwe izamanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!