Ku bibuka, iyi kipe yasezerewe na Rayon Sports ishaka kujya mu matsinda ya CAF Champions League. LLB Académic FC yari iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo kutitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Ni imwe mu makipe yatwaye neza mu gihugu cy’u Burundi mu gihe kingana n’imyaka 10 ishize.
Iyi kipe isenyukanye ibikombe bibiri bya shampiyona yatwaye mu mwaka wa 2013/14 na 2016/17. Ibi kandi byayihaga amahirwe yo kugira n’abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.
Mu mwaka wa 2018, iyi kipe yasezerewe na Rayon Sports FC yo mu Rwanda nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura iwayo. Umukino ubanza banganyije igitego 1-1 i Kigali.
Hari mu mukino wo gushaka itike yerekeza mu ijonjora rya nyuma yari kuzahuriramo na Mamelodi Sundowns F.C yo muri Afurika y’Epfo, ariko birangira impande zombi zitandukanyijwe n’igitego cya Hussain Tchabalala.
Abafana n’abakunzi ba Rayon Sports FC bakiranye urugwiro ikipe yabo. Ibyishimo n’amateka banditse, ntibizibagirana.
Iyi kipe yaguzwe ku mwanya yari ifite muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Burundi na Amasipili FC. Iyi niyo igiye gukomeza mu mwanya wa LLB Académic FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!