00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya RDC yarokotse impanuka y’indege

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 October 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 23, barokotse impanuka y’indege berekeje mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika bagomba gukina na Algerie.

Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili saa tanu za nijoro, itegereza indege bagomba guhagurukana nayo yihariye ya Air Kasai. Urugendo rwari rurimo abakinnyi ndetse n’abandi bose bari baherekeje ikipe.

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Ndjili avuga ko iyi kipe yari yashakiwe indege yihariye yagombaga kubatwara, ariko iyo ndege ikaza kugira ikibazo cy’ikirahure abapilote bifashisha batwara indege ‘Tableau De Bord’, cyamenetse bamaze guhaguruka.

Abapilote babashije kugarura indege ku kibuga i Kinshasa, bakiza ubuzima bw’abari bayirimo nta kibazo.

Nyuma yo kugira icyo kibazo cy’indege, ubuyobozi bw’ikipe bwasabye CAF kuba umukino wakwigizwa inyuma kugira ngo bagure amatike y’indege asanzwe, bagende na Royal Air Maroc, ariko ntibarabona igisubizo.

Uku kugira ibibazo by’urugendo, bishobora kugira ingaruka ku mukino wo kwishyura bagomba gukina kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022. Umukino ubanza ikipe ya Congo yatsinze Algeria ibitego 4-1, mu mukino wabereye i Kinshasa muri Congo.

Mu gihe iyi kipe yabura uburyo buyerekeza muri Algeria yaterwa mpaga bigatuma ihita iva mu irushanwa ryo gushaka iyi tike, yari igeze ku mukino wa kabiri kuko uwa mbere yakuyemo Ethiopia.

Abakinnyi ba RDC baheze ku kibuga cy'indege
Abakinnyi baraye ku kibuga bategereje umwanzuro wa CAF
Umukino ubanza wabereye muri RDC uwo kwishyura ugomba gukinirwa muri Algerie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages