Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili saa tanu za nijoro, itegereza indege bagomba guhagurukana nayo yihariye ya Air Kasai. Urugendo rwari rurimo abakinnyi ndetse n’abandi bose bari baherekeje ikipe.
Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Ndjili avuga ko iyi kipe yari yashakiwe indege yihariye yagombaga kubatwara, ariko iyo ndege ikaza kugira ikibazo cy’ikirahure abapilote bifashisha batwara indege ‘Tableau De Bord’, cyamenetse bamaze guhaguruka.
Abapilote babashije kugarura indege ku kibuga i Kinshasa, bakiza ubuzima bw’abari bayirimo nta kibazo.
Nyuma yo kugira icyo kibazo cy’indege, ubuyobozi bw’ikipe bwasabye CAF kuba umukino wakwigizwa inyuma kugira ngo bagure amatike y’indege asanzwe, bagende na Royal Air Maroc, ariko ntibarabona igisubizo.
Uku kugira ibibazo by’urugendo, bishobora kugira ingaruka ku mukino wo kwishyura bagomba gukina kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022. Umukino ubanza ikipe ya Congo yatsinze Algeria ibitego 4-1, mu mukino wabereye i Kinshasa muri Congo.
Mu gihe iyi kipe yabura uburyo buyerekeza muri Algeria yaterwa mpaga bigatuma ihita iva mu irushanwa ryo gushaka iyi tike, yari igeze ku mukino wa kabiri kuko uwa mbere yakuyemo Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!