Ikipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ya St. Eloi Lupopo yamaze kwemeza ko izitabira imikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA-Kagame Cup kizahuza amakipe azaturuka mu bihugu 12 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, amarushanwa akazatangira muri Nyakanga 2013 akabera i Darfur muri Soudan kuri stade ebyiri ari zo Al Nuggaa yakira abantu 15,000 n’iya Al Fashir yakira abantu 45,000.
Uretse St. Eloi Lupopo, andi makipe azitabira iryo rushanwa ni Young Africans yo muri Tanzania yegukanye igikombe cya CECAFA mu 2012 itsinze Azam FC ku mukino wanyuma waberaga Dar es Salaam, Simba na yo yo muri Tanzania, El Merriekh yo muri Zanzibar, Al Hilal yo muri Sudan, Tusker yo muri Kenya, Express yo muri Uganda, APR yo mu Rwanda, Vital’O yo mu Burundi, Ports yo muri Djibouti, Elman yo muri Somalia, St George yo muri Ethiopia n’ikipe izahagararira Soudan y’Amajyepfo itagaragajwe izina.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa Uganda Daily Eye avuga ko umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yemeje ko St. Eloi Lupopo izitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup, anongeraho ko ubu Darfur yamaze kwitegura kwakira iyo mikino ku kigereranyo cya 90% ndetse n’amahoteli azakira amakipe yamaze gutegurwa.
Asobanura impamvu amarushanwa ya CECAFA yimuriwe i Darfur ikavanwa Addis Ababa muri Ethiopia nk’uko byari biteganijwe mbere, Musonye yavuze ko icyo gihugu kitari cyiteguye kwakira ayo marushanwa.
Amakuru agaragara ku rubuga rwa mtnfootball.com avuga ko Ethiopia ari cyo gihugu cyonyine cyari cyasabye kwakira iyi mikino, ariko ubuyobozi bwa CECAFA bukaba bwari bwagisabye kwerekana ko cyiteguye neza, kugeza mu mpera z’uku kwezi, bitaba ibyo ikaba yakwimurirwa ahandi.
Amarushanwa ya CECAFA aterwa inkunga na Perezida Paul Kagame ingana n’amadorari ya Amerika ibihumbi mirongo itandatu; guhera mu mwaka wa 2001.



















TANGA IGITEKEREZO