Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier abinyujije kuri Twitter yatangaje ko Imanishimwe yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya Orange CAF Confederation Cup umwaka utaha.
Amakuru agera ku IGIHE nuko uyu mukinnyi wifuzwaga bikomeye na AFC Leopards yo muri Kenya itozwa n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wanyuze muri Rayon Sports,yaba yahawe miliyoni zirindwi n’umushahara w’ibihumbi magana atanu ku kwezi.
Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier ndetse na Imanishimwe Emmanuel ntibaboneka ku murongo wa telefoni.



















TANGA IGITEKEREZO