00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imanishimwe Emmanuel yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 July 2016 saa 07:53
Yasuwe :

Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Imanishimwe Emmanuel wari waramaze kumvikana na AFC Leopards yo muri Kenya.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier abinyujije kuri Twitter yatangaje ko Imanishimwe yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya Orange CAF Confederation Cup umwaka utaha.

Amakuru agera ku IGIHE nuko uyu mukinnyi wifuzwaga bikomeye na AFC Leopards yo muri Kenya itozwa n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wanyuze muri Rayon Sports,yaba yahawe miliyoni zirindwi n’umushahara w’ibihumbi magana atanu ku kwezi.

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier ndetse na Imanishimwe Emmanuel ntibaboneka ku murongo wa telefoni.

Gakwaya Olivier(ibumoso), Imanishimwe Emmanuel na Perezida Gacinya Denis bongerera uyu myugariro amasezerano
Imanishimwe Emmanuel ni myugariro umaze kubaka izina rikomeye muri ruhago y'u Rwanda
Imanishimwe Emmanuel yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages