00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abakinnyi b’Amavubi nyuma yo gutsinda Cap-Vert

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 September 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda Cap-Vert mu rugendo rugana mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Ni nyuma y’umukino w’ishiraniro wabereye i Praia muri Cap-Vert, ku mugoroba wo ku wa 29 Nzeri, aho benshi batakekaga ko u Rwanda rwakwikura imbere y’iki gihugu cyarimo gikina umukino wa mbere wo mu rugo nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Umunyezamu Ntwari Fiacre wagerageje kwitwara neza muri uyu mukino yagaragarijemo ko yavunitse mu itako ariko agakomeza guhatana, yavuze byari ukubera intego bihaye muri iyi mikino.

Ati “Dufite intego nk’abakinnyi. Icyo numva ni uko iyi AFCON tugomba kuyijyamo. Niba dutangiye no gutsindira hanze, ni ikimenyetso ko twabikora. Abanyarwanda bakomeze badushyigikire, natwe tuzabikora.”

Niyomugabo Claude watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi muri uyu mukino, yashimiye Imana yabaye hafi abakinnyi, dore ko n‘umukunzi we, Umutoni Nadia, yagaragaje ko yamusabiye intsinzi ku Mana.

Yagize ati “Twafashijwe no kumva tekiniki z’umutoza. Yadushyizemo icyizere, atubwira ko byose bishoboka ko twakura amanota atatu hano, none Imana iradufashije ducyuye amanota atatu.”

Rutahizamu Leroy-Jacques Mickels umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda, yavuze ko gutsinda uyu mukino kwari ukwereka icyo u Rwanda rwakora batabikekaga.

Ati “Twari tubizi ko tugomba gutsinda kuko buri wese yavugaga ngo u Rwanda ni ruto, ariko twerekanye ko u Rwanda ari igihugu kinini, kandi turi ikipe nkuru. Izi ni intagiriro, mwakoze kudushyigikira. Sitwe tuzabona tugeze i Kigali tukagira ibirori binini.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yongeye gushimangira ko byanze bikunze agomba kujyana Amavubi mu Gikombe cya Afurika nk’uko yifuzaga kubikora hagati ya 2014 na 2015 ubwo yayatozaga.

Ati “Ndashaka gushimira Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kuko bamfashije gukora ibyo ngomba gukora, kuko ibi ntabwo nabikora njyenyine. Sinemera ko u Rwanda rumaze imyaka 22 rutabona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, kuko ubwo mperuka hano mu myaka 11 twarayobonye ariko ikurwaho mu bintu bitumvikana.”

“Mu mezi atandatu ashize rero nabwiye Abanyarwanda ko mfite akazi katarangiye, none reba aho turi ubu. Twatsinze imikino ibiri, ariko ningera mu Rwanda hari abo nzabwira ngo mutuze.”

Iyi ntsinzi yabaye iy’amateka ku Mavubi dore ko ari ubwa mbere u Rwanda rutsinze imikino ibiri ikurikirana mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mu Itsinda K, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere, aho rwo na Mali biganya amanota n’ibitego bizigamye, Liberia na Cap-Vert bikaba mu myanya ya nyuma na byo kuko bitarabona inota na rimwe.

U Rwanda ruzakina imikino ibiri na Mali, mu Ugushyingo 2026.

Niyomugabo Claude yashimiye Imana yabaye hafi Amavubi agakura intsinzi muri Cap-Vert
Ibyishimo ni byose ku bakinnyi b'Amavubi yatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika
Amavubi afite intego zo kujya mu Gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages