Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Nzeri 2022. Yitabiriwe n'abakinnyi batandukanye barimo abashya ndetse n’aba AS Kigali na APR FC bakubutse mu mikino mpuzamahanga n'abandi bakina hanze y'u Rwanda.
Abakinnyi bashya mu Amavubi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’Abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg na Ishimwe Gilbert ukinira Orebro Syrianska yo muri Suède.
Aba bakinnyi bakoze imyitozo ya mbere mu Ikipe y’igihugu batangaza ko bafite intego yo kuyifasha kwitwara neza.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yakomeje imyitozo muri Maroc nyuma y’uko mu gitondo abakinnyi bari bakoreye muri gym.
Mu bakinnyi bakoze imyitozo, abashya barimo abahamagawe bwa mbere batangaje ko bafite intego zo kwitwara neza no gukorana na bagenzi babo.
Sven Kalisa w’imyaka 24 ukinira Etzella Ettelbruck mu Cyiciro cya Mbere muri Luxembourg, yavuze ko yizeye kuzitwara neza mu Ikipe y’Igihugu.
Yagize ati “Ababyeyi banjye bavukiye mu Rwanda. Data avuka i Gisenyi, mama ni uwo mu Bugesera. Narebye imikino y’u Rwanda ariko ntewe ishema no kuba narukinira. Ababyeyi banjye na bo batewe ishema no kumbona nkinira ikipe y’igihugu.’’
Yavuze ko afite intego zo gukorana n’abandi bakinnyi no gukora cyane kugira ngo igihugu kibone amanota menshi.
Yakomeje ati “Nanjye iki ni igihe cyo kwerekana icyo nshoboye. Nagiye ndeba imikino nk’uwaduhuje na Sénégal. Nshimishijwe no gukorana n’abandi.’’
Sahabo Hakim w’imyaka 17 na we yahamagawe mu Amavubi avuye muri Lille y’abatarengeje imyaka 19.
Mu rugendo rwe nk’umunyamupira, avuga ko yatangiye gukina aba muri Suède.
Ati “Mfite umuryango munini mu Rwanda, ndiyumva neza kuko nabonye abakinnyi bameze neza. Intego mfite ni ugukina neza, gutsinda ibitego no gufasha abafana kwishima.’’
Izi ntego azihuriyeho na Ishimwe Gilbert w’imyaka 21 ukinira Orebro Syrianska mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.
Yakomeje ati “Imyitozo y’uyu munsi yari myiza cyane, nabonye ari abakinnyi beza bafite urwego rwiza. Intego yanjye ni ugukina umupira mwiza, gutsinda ibitego cyangwa ngatanga imipira ibyara ibitego, tugafasha Abanyarwanda kwishimira umupira.’’
Aba bakinnyi bahamagawe mu kongerera Amavubi imbaraga kuko imaze igihe idatanga ibyishimo ku bakunzi bayo.
Abakinnyi batakoze imyitozo kuko bataragera muri Maroc barimo Niyonzima Ally ukinira Bumamuru yo mu Burundi, Steve Rubanguka wa Zimbru Chișinău yo muri Moldova na Habimana Glen ukinira Victoria Rosport muri Luxembourg.
Ikipe y’Igihugu Amavubi itozwa n’Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer iri muri Maroc aho yitegura imikino ya gicuti izakinira muri iki gihugu.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru ari bwo Amavubi azakina na Guinée équatoriale umukino wayo wa mbere wa gicuti, uzaba saa Kumi n’Imwe ku isaha yo mu Rwanda. Umukino wundi uzaruhuza n’Ikipe ya Maroc ya CHAN.
Indi nkuru wasoma:Amavubi akomeje imyitozo muri Maroc, Abatarengeje imyaka 23 bayo bahagamye Police FC


























![Bryan Ngwabije ukinira Andrezieux yo mu Bufaransa yaganiraga na Rafael York [12] wa Eskilstuna yo muri Suède](https://spipimg.igihe.com/jpg/pictures_9-2.jpg)








Ibitekerezo 0