Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bagaragaje imbamutima zabo n’intego bajyanye mu Cyiciro cya Mbere.

Niyonkuru Elissa usatira aca mu mpande yavuze ko yishimiye kuzamurwa mu ikipe ya mbere kandi ko afite intego zo kuzakinira Amavubi.

Ati “Ni ibyishimo byinshi kuri njye n’umuryango wanjye. Ntabwo byari byoroshye kuko inzitizi zari nyinshi. Intego zanjye ni ugukomeza gukora cyane nkazakinira Amavubi.”

Nibisigayizabikora Elysee uzwi nka Sidibe wari usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yavuze ko bagiye mu ikipe ya mbere barabikoreye.

Ati “Kujya mu ikipe nkuru birashimishije cyane ariko twarabikoreye kuko umwaka ushize twatwaye igikombe, muri uyu Marine FC yadutsindiye ku mukino wa nyuma. Icyizere kirahari kandi dufite imbaraga zo gukina mu Cyiciro cya Mbere ntabwo tuje kumanura ikipe.”

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko gukinisha abana bato b’Abanyarwanda ari zo zahoze ari intego za Gasogi United, kuko iheruka kuba ikipe nziza ubwo yarimo benshi mu bana bakinnyi bayizamuye.

Ati “Ubu tugiye kujya dukinisha abakinnyi bane bato na barindwi bafite inararibonye kugira ngo dushobore kubarema. Bazatanga umusaruro bahumekere mu bitugu bya bakuru babo. Aba ntibazatsindwa imikino itatu, kuko iyo batsinzwe bararira, aba ni bo dukeneye.”

Gasogi United imaze iminsi iri mu myitozo, izakina umukino wa gicuti na APR FC, ku Cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga 2025 saa 15:00 i Shyorongi.

Gasogi United yazamuye abana 10 mu ikipe ya mbere
Gasogi United yazamuye abana 10 mu ikipe ya mbere
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yagaragaje ko iyi kipe yasubiye ku ntego zayo za mbere
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yagaragaje ko iyi kipe yasubiye ku ntego zayo za mbere
Byari ibyishimo bikomeye ku miryango y'aba bana
Byari ibyishimo bikomeye ku miryango y'aba bana