Tariki 20 Werurwe, nibwo ikipe ya AS Kigali WFC yashyikirizwaga igikombe cya 11 yegukanye itsinzwe umukino umwe yatsinzwemo ibitego 2-1 n’Inyemera WFC y’i Gicumbi.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yegukanye iki gikombe nyuma y’uko Scandinavia WFC bari bahanganye itakinnye shampiyona y’uyu mwaka.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, umuryango mugari wa yo urangajwe imbere n’umuyobozi wayo, Teddy Gacinya yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko igikuru muri byose ari uko bakoreye hamwe nk’umuryango.
Teddy Gacinya yagize ati “Intsinzi isanzwe ari intego yacu n’ubundi. Icyongewe muri AS Kigali ni ishyaka ryiyongereye. Abana bagize ishyaka bumvise ko begukanye ibikombe icumi, bumva ko bagomba kwegukana igikombe cya 11. Bibaha imbaraga, turabaganiriza, tubashyiramo ubutwari kandi barabikoreye babigeraho.”
Yakomeje avuga ko ikindi gikomeye cyabafashije, ari uguhuza imbaraga bagakorera hamwe nk’umuryango wa AS Kigali WFC, buri wese akabona mugenzi we nk’umuvandimwe we mbere yo kumubona nk’umukozi bahuriye mu kazi.
Ati “Twakoreye hamwe nk’umuryango wa AS Kigali. Buri wese yabonaga mugenzi we nk’umuvandimwe mbere yo kumubonamo umukozi bakorana. Mbese nta wishishaga undi. Turishimye cyane ku bw’aba bana badusubije ishema.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe izongererwa imbaraga kugira ngo izabashe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ihagaze neza, kandi iyi kipe ishyigikiwe n’inzego zitandukanye.
Teddy yanahishuye ko Umujyi wa Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe, ugiye gukuba kabiri ingengo y’imari wageneraga iyi kipe.
Kapiteni wa AS Kigali WFC, Nibagwire Sifa Gloria, yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko hamwe no gufatanya hagati ya bo nk’ikipe, babashije kubigeraho.
Ati “Rwari urugendo rutoroshye nyuma yo kuva mu bihe bya COVID-19 ariko turashimira ubuyobozi bwacu bwatubaye hafi bugatuma dutangira imyitozo hakiri kare, twitegura shampiyona mbere y’abandi ari na yo mpamvu dutwaye iki gikombe. Ikindi cyadufashije ni ukwiyumvanamo hagati yacu nk’abakinnyi n’abatoza. Mbese twishimiye kwegukana iki gikombe cya 11.”
Nibagwire yanashimiye ubuyobozi bwa FERWAFA, bwagerageje gufasha iyi shampiyona n’ubwo hakiri byinshi byo gukora birimo kongera amarushanwa y’abari n’abategrugori.
Umutoza mukuru w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Kayitesi Egidie, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo iyi kipe yakinnye muri uyu mwaka w’imikino, cyane ko byari ibihe bigoye nyuma yo gucogora kw’icyorezo cya COVID-19.
Ati “Ntabwo urugendo rwari rworoshye ariko turashima Imana ko twarushoje amahoro twegukanye n’igikombe. Njye ndishimira cyane uburyo aba bana bakinnye muri uyu mwaka. Baritanze cyane banabasha kwegukana igikombe cya shampiyona hakiri kare. Mbese turishimye cyane. Ntacyo twaburanye abayobozi bacu kuko batubaye hafi nk’uko basanzwe babikora.”
Uyu mutoza nawe yongeyeho ko ikindi cy’ingenzi cyafashije iyi kipe, ari ubumwe budasanzwe bwabaranze muri uyu mwaka.
Biteganyijwe ko iyi kipe izahagarira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CECAFA ikinwa mbere yo kujya muri CAF Champions League y’abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!