Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma yo gutsinda igitego rukumbi cyahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu ijambo rye ryuzuye amashimwe, Kwizera yagize ati “Ndishimye cyane, nishimiye kuba hano kandi twari beza twese nk’ikipe. Kuvamo kwanjye kwari amayeri y’umutoza ntabwo kwari ukunanirwa.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatsinze igitego ku mupira yahawe na Omborenga Fitina ariko abanza gutuza awugumanaho umwanya muto. Ni ibintu avuga ko yagombaga gukora kugira ngo areba aho ashyira umupira.
Ati “Nagombaga gutuzamo nkashaka umwanya n’inguni nziza nagombaga guteramo umupira.”
Yakomeje avuga ko yatangiye kumenyerana na bagenzi be by’umwihariko abo mu gice cy’ubusatirizi kandi ko agiye gukomeza kwitwara neza.
Ati “Kumvana biroroshye kuko twese turi abakinnyi, twakoranye imyitozo mike ndatekereza dutangiye kumenyerana. Ikipe yanjye yanshimiye kandi ubu nsubiyeyo kugira nabo mbatsindire.”
Kwizera yashoje ashimira Abanyarwanda ku rukundo bamweretse mu buryo bwose haba abo bahuye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Jojea Kwizera asanzwe akinira Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Intsinzi u Rwanda rwabonye kuri Lesotho yatumye rwongera kwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota arindwi, runganya na Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho ifite amanota atanu, Nigeria ikagira atatu mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite amanota abiri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izasubira mu kibuga muri Werurwe 2025 ubwo izaba yakira Nigeria na Lesotho kuri Stade Amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!