Hari tariki 11 Mutarama 2018 mu tujojoba tw’imvura yari itangiye guhita ku kibuga cy’imyitozo cya Skol mu Nzove aho Rayon Sports yakoreraga imyitozo yitegura isubukurwa rya Shampiyona ya 2017/18.
Ni ikipe yayoborwaga na Muvunyi Paul ndetse yari ifite abatoza bafite amazina muri ruhago nyarwanda bari bayobowe na Karekezi Olivier, Witakenge Djano wari wungirije, Lomami Marcel wongereraga imbaraga abakinnyi n’Umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan.
Ni umunsi kandi abafana ba Rayon Sports bakiriyeho rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wari uvuye mu Amagaju FC agiye gukinira Gikundiro ndetse nyuma yahagiriye ibihe byiza.
Uyu munsi ni na bwo mu Nzove hasesekaye rutahizamu Yafesi Mubiru wari uvuye muri Soana Football Club wazanye na mugenzi we Yassin Mugume wahimbwaga ‘Neymar’ iwabo muri Uganda, kubera amacenga menshi yihuta no gukinisha amaguru yombi.
Ikindi kandi yakinaga imyanya myinshi y’igice cy’imbere mu kibuga. Mugume yakiniye Rayon Sports kuva muri Mutarama 2018 aza gutandukana na yo mu Ukwakira 2018.
Karekezi Olivier wakoranaga imyitozo n’abakinnyi be, akibona aba babiri yasabye Lomami wongeraga imbaraga ko yaba abakoresha imyitozo yihariye ku ruhande mu gihe we akiri kumwe n’ikipe asanganywe.
Ni abasore bari bafite urubavu ruto ndetse ubona bacishije make. Ntibahise banyura ijisho ry’abari aho kubera igihagararo cyabo. Hashize akanya, Karekezi yaje kuganira na bo, asaba Mugume ko yakorana n’ikipe ya mbere mu gihe Mubiru we yaba akorera hanze y’ikibuga wenyine.
Nyuma y’iminsi ibiri mu igeragezwa, abari abatoza ba Rayon Sports babwiye Yafeesi Mubiru ko atazakomezanya n’ikipe kuko batamushimye, asubira iwabo muri Uganda gukomerezayo urugendo rw’umupira w’amaguru, Murera ikomezanya na Yassin Mugume.
Aganira na IGIHE ku buryo yakiriye ibyamubayeho ubwo yasezererwaga na Rayon Sports, Mubiru yavuze ko atahuje na Karekezi Olivier ushobora kuba atarabonye ibyo yashakaga mu mukinnyi yifuzaga.
Yagize ati “Nari mfite inshuti yanjye yitwaga Régis ahari yari umwe mu bashakira Rayon Sports abakinnyi, yarambonye arambwira ati ‘waza ukagerageza amahirwe yawe’. Nasanze ba rutahizamu b’ibigango banini cyane kandi icyo gihe njye nari nkiri ingimbi. Abantu barandebaga mu myitozo nkumva bavuga bati ni gute uyu ari buhatane na ba ba rutahizamu bangana gutya?"
"Nari mbizi ko nkiri muto kandi barambwiraga ngo muri Shampiyona y’u Rwanda kugira ngo witware neza ni uko ugomba kuba ufite ibigango, gusa uwo si wo mupira. Umupira ni ubwenge no guhatana.’’
Yakomeje agira ati” Icyo gihe nahasanze abakinnyi beza cyane dukorana imyitozo nitwara neza gusa umutoza yambwiye ko atanshimye. Natanze ibyo nari mfite byose, buriya umutoza ni we uzi icyo ashaka mu mukinnyi, wenda icyo yifuzaga si cyo yansanzemo, simbizi, gusa nk’umukinnyi mba ngomba kubyakira.”
“Nk’umukinnyi wari ukiri muto birumvikana ko ari byinshi biba bizenguruka mu mutwe wawe gusa ntibyakunze ko banshima biba ngombwa ko nsubira iwacu muri Uganda gushaka andi mahirwe.”
Abajijwe niba aramutse agarutse mu igeragezwa muri Rayon Sports atakongera gusezererwa, yasubuje aseka ati "Oya ntibishoboka".
Mubiru yasubiye iwabo akomereza muri Onduparaka na Express FC ari naho yavuye agaruka muri Sunrise FC azanywe n’Umutoza Moses Bassena muri Kanama 2020. Icyo gihe, Mubiru w’imyaka 27 yakinnye umwaka wa mbere wa Shampiyona warangiye Sunrise FC imanutse mu Cyiciro cya Kabiri, ariko ahitamo kugumana na yo.
Yavuze ko ubwo yafataga iki cyemezo yabanje kureba umushinga ikipe imufiteho ndetse n’imihembere maze ahitamo kugumana nayo.
Yagize ati” Ikipe yari ifite umushinga mwiza bifuzaga kugeraho ni yo mpamvu banganirije. Nakoze amahitamo, uko baduhembaga batubwiye ko nta kigiye guhinduka ndetse ko bagiye kutwitaho cyane tukazagaruka mu Cyiciro cya Mbere. Byari byiza nahisemo kugumana n’ikipe hanyuma twitwara neza ntsinda ibitego 17 mu mikino 20 tugaruka mu Cyiciro cya Mbere.”
"Nk’umukinnyi wari utangiye kugira izina, ntibyanyoroheye gufata icyo cyemezo. Byabanje kuntera ipfunwe, gusa nagombaga kwakira ko hari inshingano tutujurije hamwe nanjye ndimo zatumye tumanuka. Ni kimwe mu byamfashije guhatana cyane kugira ngo tugarure ikipe aho yahoze.”
“Ntabwo cyoroshye, ugomba gukora cyane, ni ugukora nta kindi ntabwo uzabaho mu buzima butsinda udahatana. Nk’icyiciro cya mbere ni rwo rwego rwa ruhago ruruta izindi mu gihugu, uhura n’abakinnyi bakuru kandi bazi icyo gukora, harimo guhatana cyane ni uguhora ukora cyane kugira ngo nibura nawe ugume muri abo beza.”
Mubiru watsinze igitego rukumbi cyatandukanyije Sunrise FC na Kiyovu Sports ku wa 21 Gicurasi, yavuze ko biteguye Urucaca nk’ikipe ikomeye baba hamwe igihe kinini kugeza begukanye intsinzi.
Yagize ati” Nk’uko nawe ubizi twese twari tuzi ko tugiye guhura na Kiyovu Sports, okipe ikomeye ndetse ihatanira igikombe. Twagombye kwitegura icyumweru cyose mbere, twamaze iminsi itanu mu mwiherero, turi kumwe, dukorera hamwe. Iyi ntsinzi ni zo mbuto twasoromye ku kuba hamwe.”
Yakomeje agira ati “Ku giti cyanjye nari mbizi ko ngiye guhura n’ikipe ikomeye, nagomnbaga kwitegura mu mubiri no mu mutwe, nabanza ku ntebe cyangwa mu kibuga nagombaga kuba niteguye impande zose. Ni yo mpamvu nitwaye neza.”
Uyu rutahizamu kuri ubu urushwa igitego kimwe na Willy Onana uyoboye abafite ibitego byinshi muri Shampiyona igeze ku munsi wa 29, yavuze ko intego ari ugukomeza gutsinda ibitego kugeza abonye andi mahirwe yo gukina ku rwego rwisumbuyeho.
Yagize ati "Intego yanjye ni ukuyobora abandi mu gutsinda ibitego byinshi nkaba nabona amahirwe yo kujya gukina hanze ku rwego rurenzeho.’’
Abajijwe niba hari abakinnyi beza abona muri Shampiyona y’u Rwanda, Mubiru yasubije ati "Maze kubabona benshi cyane, na hano muri Kiyovu bari bahari, hari umusore ukina nimero 10 yabo [Bigirimana Abeddy], hari kandi undi ukinira Rayon Sports witwa Onana, undi ukinira APR FC witwa Ruboneka, bafite na rutahizamu mugufi witwa [Bizimana] Yannick, ni umukinnyi mwiza cyane hari n’abandi ntarondora.”






















Ibitekerezo 0