Ku basoma Bibiliya iyo barambuye muri 2 Samweli 11, uhasanga inkuru y’Umwami Dawidi washimwaga n’Imana, ariko akaza gucura umugambi wo guhitana Uriya w’Umuheti ngo yitwarire umugore we Batisheba.

Iyo usubiye inyuma gato ukajya mu Bacamanza 16, naho uhasanga inkuru y’igihangange Samusoni wigaruriwe n’abanzi ba Isiraheri agambaniwe n’Umufilisitiyakazi Delila.

Si mu byanditswe byera icyo gikorwa kigarukwaho gusa, kuko umurwanyi w’umuhanga Achilles n’izindi ntwari z’Abagiriki kimwe n’abategetsi bakomeye, bagiye bata ibaba kubera igikorwa cyo mu gitanda.

Ntabwo tugiye kurebera hamwe iby’icyo gikorwa nyirizina, turareba uko kijyana n’ibikorwa bya siporo dushingiye ku bakinnyi bamamaye maze iryo zina rishya rikabagwiriza inkumi, bamwe ibyo bari bagezeho bikabaca mu myanya y’intoki.

Ese abashoboye kubigenzura bo babyitwaramo bate?

Professor Alfonso De Nicola wari Umuganga wa Napoli mu 2012, yabujije abakinnyi gukora imibonano mpuzabitsina mu minsi ibiri ibanziriza umukino w’iyi kipe.

Uyu yavuze ko kwirinda igitsina gore bituma imitsi y’umukinnyi ikora neza kandi umutima ukaguma gutera uko bikwiye. Uyu muganga yavuze ko byatumye iyi kipe yari ifite ibihangange nka Eduardo Vargas na Edinson Cavani igira umusaruro mwiza, isoreza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Ikinyamakuru Askmen cyo mu Bwongereza cyo cyashyize hanze impamvu enye zituma bigorana kubuza abakinnyi gukora cyane imibonano mpuzabitsina.

Zirimo kuba aba ari abasore bubatse umubiri, bagira akazi kabasagurira umwanya w’ibikorwa byo kwisanzura, bafite ubwamamare, bahembwa neza, byose bigatuma abakobwa bazi kurya iraha babiyegereza, bityo kutaryamana nabo bikagorana.

Umutaliyani Antonio Cassano yatangaje ko akina neza iyo yabonanye n’umugore mu gihe Freddie Ljungberg wakiniye Arsenal we avuga ko buri gihe yabwiraga umukunzi we kubireka mu minsi y’imikino.

George Best wabaye igihangange muri Manchester United we ngo kereka kubikora mbere y’isaha imwe ngo ajye mu kibuga nibyo byari kumwicira akazi, naho ijoro ribanziriza umukino kubimubuza ngo mwari mube babiri.

Ingero ni nyinshi ku mugabane w’u Burayi ziganjemo n’abananiwe kwihangana bagaca inyuma abagore ndetse bagafatwa nka John Terry, Wayne Rooney, Tiger Woods n’abandi.

Gusa mu Rwanda ho benshi bahuriza ku kuba batiyegereza abagore mu bihe by’imikino, kandi ngo bahabwa inshingano zo kubibafashamo.

Hakizimana Lionel ukinira Patriots BBC wanamamaye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yabwiye IGIHE ko yirinda icyamuhuza n’umugore muri iki gikorwa mu bihe by’imikino.

Yagize ati “Umugore wanjye aramfasha cyane. Twirinda icyaduhuza nabyo kuko bitwara imbaraga nyinshi umuntu atabona uko agarura byihuse mu gihe iminsi y’umukino yegereje. Ni ibintu dusabwa kwitondera cyane kuko hari icyo byica ku musaruro dutanga.”

Iyo bigeze mu gufasha abagabo mu kunoza akazi kandi ngo abagore babyumva vuba, nk’uko Gisa Fausta, umaze imyaka itanu arushinze na Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yabitangaje.

Gisa wamenyekanye mu itangazamakuru yagize ati “Kuri iyo ngingo, umukinnyi aba agomba kwitwararika ariko umugore we ni we ubigiramo uruhare. Kereka iyo ari bamwe badashobora kwihangana cyangwa gufata icyemezo.”

“Bitabaye ibyo ntabwo nanjye naba mukunda. Ninjye ufite inshingano zo gukomeza kubyirinda. Urugo rugomba kubakwa n’akazi kagakorwa ariko kimwe nticyice ikindi.”

Amakipe menshi yo mu Rwanda yatekereje kuri iyi ngingo ahitamo gushyiraho umwiherero w’iminsi ibiri cyangwa irenga mbere y’umukino, mu rwego rwo kwirinda umunaniro uterwa n’akabariro cyangwa ikindi cyarangaza umukinnyi, bigahungabanya umusaruro ategerejweho.

Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, we avuga ko imibonano mpuzabitsina nibura ikwiye gukorwa iminsi itatu mbere y'umukino.

Ati “Umwiherero urakwiye kuko aba bana bakina umupira w'amaguru iyo bahuye n'abakobwa bakoresha imbaraga kandi bakarara badasinziriye, kandi kutaruhuka bihagije byica umusaruro w'abakinnyi.”

“Ikibazo cy'ababikora bakiri abasore batubatse ni uko banashaka kwemeza abakunzi babo bikabaviramo kunanirwa kurushaho. Bisaba byibura ko imibonano mpuzabitsina ikorwa iminsi itatu mbere, hakaboneka amasaha 48 yo gusubirana kw'imbaraga z'umubiri.”

Umushakashatsi mu Ishuri rya Siporo n’Imikino Ngororamubiri muri Kaminuza ya Victoria muri Australia, David Bishop, aheruka kugaragaza ko ubuhanga bwo hambere mu Bagereki n’Abashinwa, buhuriza ku kuvuga ko kwirinda imibonano mpuzabitsina byongera ubwivumbure, ubukari n’imbaraga.

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi, abatoza usanga bahanganye n’abakinnyi bamwe bakababuza kujyana n’abagore babo ahabera irushanwa ngo batazatsindisha ikipe, mu gihe hari abadashobora kugenda babasize nk'uko u Budage bwabikoze mu 2014 bukegukana igikombe cy'Isi.

Nyamara umugore umaze kubaka izina mu mikino njyarugamba ikoreshwamo uruvange rw’imirwanire (MMA), Ronda Rousey, mu 2012 yeruye ko agerageza “gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zose zishoboka” mbere y’umurwano, kuko ngo igira uruhare mu kuzamura imisemburo izwi nka ‘testosterone’ mu mugore.

Ubushakashatsi ku mibonano mpuzabitsina ku bakinnyi

Ubushakashatsi buke nibwo bwashoboye kugaragaza uburyo imibonano mpuzabitsina ishobora kongera cyangwa ikagabanya urwego rw’umukinnyi, nk’uko Bishop abigaragaza. Ubwakozwe nabwo ngo ni ku bagabo gusa.

Ubwatangajwe mu kinyamakuru Journal of Sports Medicine and Physical Fitness mu 2000 bwakorewe ku bakinnyi 15 bafite hagati y’imyaka 20 na 40 bapimwe mu gihe cy’iminsi ibiri, bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina nta kintu kinini bihindura ku myitwarire y’umukinnyi, hagendewe ku bipimo byafashwe baraye bakoze imibonano mpuzabitsina n’igihe batayikoze.

Gusa ibipimo byafashwe mu myitozo yakozwe mu gitondo cy’ijoro bakozemo imibonano mpuzabitsina, byagaragaje ko umutima wabo utera cyane, ari naho hakemangwa ko hashobora kuba ibibazo.

Ubwo bushakashatsi bwanzuye ko “ubushobozi bwo kwisubiza imbaraga ku mukinnyi bushobora guhungabana igihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina amasaha abiri mbere y’irushanwa.”

Ubwo hitegurwaga imikino Olempiki i Rio de Janeiro muri Brazil, umuhanga mu bumenyi bujyana n’igitsina muri kaminuza ya Rome-Tor Vergata mu Butaliyani, Emmanuele Jannini, yagize ati “Imibonano mpuzabitsina si ukwishima gusa ahubwo inaganisha kubaho neza. Niba hakenewe umwanya wo kwita ku cyo ukora, natanga inama zo kwirinda imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’umukino.”

Naho Bishop wo muri Australia we yagize ati “Kugira ngo imibonano mpuzabitsina igire ingaruka ku myitwarire, bizahera ku kutabasha gusinzira neza…Icyiza tegereza ubanze usoze igikorwa. Nta kibazo na kimwe mbona mu mibonano mpuzabitsina mu gihe wagize umwanya uhagije wo kuryama.”

Imibonano mpuzabitsina mbere y'umukino ntiyabujije umutaliyani Antonio Cassano kugera mu makipe akomeye arimo na Real Madrid
Imibonano mpuzabitsina mbere y'umukino ntiyabujije umutaliyani Antonio Cassano kugera mu makipe akomeye arimo na Real Madrid
Ronda Rousey we yigeze kuvuga ko akora imibonano mpuzabitsina uko ashoboye mbere y'umukino
Ronda Rousey we yigeze kuvuga ko akora imibonano mpuzabitsina uko ashoboye mbere y'umukino
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ni umwe mu bakinnyi babashije kurinda urwego rw'imikinire yabo mu gihe kinini
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ni umwe mu bakinnyi babashije kurinda urwego rw'imikinire yabo mu gihe kinini
Lionel Hakizimana ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball mu Rwanda
Lionel Hakizimana ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball mu Rwanda