Iri rushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2019.
Uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 12 agabanyije mu matsinda atatu. Amakipe y’u Rwanda azarikina ni APR FC na Rayon Sports.
Imikino ifungura CECAFA Kagame Cup ya 2026 ni yo mu Itsinda A, aho yombi izabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu. Guhera Saa Cyenda, Vipers FC yo muri Uganda izakina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti.
Umukino wo muri iryo tsinda uzaba utegerejwe na benshi kuri uwo munsi uzahuza APR FC yo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya guhera Saa Moya z’umugoroba.
Kwinjira kuri iyo mikino yombi byagizwe 2000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi no hejuru, 15.000 Frw muri VIP, 30.000 Frw muri VVIP, 100.000 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox.
FERWAFA yatangaje ko amatike agurwa hifashishijwe uburyo bwa *939*3*2# cyangwa http://Sportspass.rw.
Amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2026:
Itsinda A: APR FC (Rwanda), Vipers SC (Uganda), Gor Mahia (Kenya), FC Garde Republicaine (Djibouti).
[[Itsinda B: Singida Big Stars (Tanzania), Simba SC (Tanzania), Jamus (Sudani y’Epfo) na Mogadishu City (Somalia).
Itsinda C: Al Hilal SC (Sudani), Rayon Sports (Rwanda), Tusker FC (Kenya) na KVZ SC (Zanzibar).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!