Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye APR FC inganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1.

Abderrahim Talib utoza APR FC yabajijwe impamvu ikipe yacitse intege kugeza ubwo itakaza imikino itatu yikurikiranya nyuma yo kunganya na Bugesera FC ibitego 2-2 ndetse ikanatsindwa na Al Hilal SC ibitego 2-0.

Yavuze ko impamvu ari ugukina imikino myinshi kandi yegeranye, ariko agahamya ko hari abakinnyi be bagomba kuganirizwa kuko rimwe na rimwe badakina uko bikwiye.

Ati “Ni umukino wa gatandatu nko mu minsi 10, biba bikomeye rero kuri shampiyona iri ku rwego rwo hasi. Nubwo bimeze bityo ariko twagerageje guhuza umukino wacu kugira ngo tubone inota rimwe. Ntekereza ko inota rimwe na ryo ari ingirakamaro.”

“Abakinnyi bo tugomba kubategura mu mutwe nka ba rutahizamu bacu abantu baba bashidikanywaho. Tugomba kubashyigikira na bo bakigirira icyizere, kuko iyo uhushije amahirwe abiri yikurikiranya imbere y’izamu muri buri mukino, bagushidikanyaho. Tuzabavugisha tubereke n’amashusho babikosore mu mikino itaha.”

Abderrahim yakomeje avuga ko hari imyanya afitemo abakinnyi bake by’umwihariko abo mu kibuga hagati hakina Ronald Ssekiganda, Ruboneka Jean Bosco na Daouda Yussif, yemeza ko “bananiwe kubera gukina kuri buri mukino”.

APR FC iri kwitegura guhura na Police FC mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona, iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo, aho inganya amanota 38 na Al Hilal SC gusa zigatandukanywa n’ibitego aho imwe izigamye 31 indi 12.

APR FC ntifite abakinnyi babiri barimo Niyomugabo Claude ufite uburwayi ndetse na Ishimwe Pierre woherejwe gukorera imyitozo mu Ntare FC nyuma yo kugaragaza urwego rwo hasi.

Abderrahim Talib avuga ko hari abakinnyi akwiriye kuganiriza
Abderrahim Talib avuga ko hari abakinnyi akwiriye kuganiriza
APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1
APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib avuga ko abakinnyi be bananijwe n'imikino myinshi
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib avuga ko abakinnyi be bananijwe n'imikino myinshi
Mu mikino itanu APR FC iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa
Mu mikino itanu APR FC iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa