00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino y’ibirarane ya shampiyona irasozwa kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 April 2019 saa 07:19
Yasuwe :

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa Gatatu, ahateganyijwe imikino ibiri y’umunsi wa 22 wa shampiyona itarakiniwe igihe.

Kiyovu Sports irakira Bugesera FC mu mukino ubera kuri Stade Mumena guhera saa 15:30. Uyu mukino wimuwe nyuma y’ubusabe bwa Kiyovu Sports bitewe n’abakinnyi batatu yari idafite mu minsi ishize, bar biitabiriye ubutumire bw’amakipe y’ibihugu.

Umutoza Kiyovu Sports, Kirasa Alain, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gutakaza kuri Rayon Sports, ikipe ye yiteguye kwitwara neza mu mukino bafite kuri uyu wa Gatatu.

Ati “Ntabwo twakinnye neza kuri Rayon Sports. Turashaka guhindura imikinire, tukagerageza guhuza abakinnyi bo hagati n’abashaka ibitego. Abakinnyi barabyitoje dutegereje kureba ko babishyira mu bikorwa.”

Iyi kipe, izakina uyu mukino idafite kapiteni wayo Ngirimana Alexis wavunikiye mu mukino batsinzwemo na Rayon Sports. Izaba idafite kandi Shavy Babicka wavunikiye mu ikipe y’igihugu ya Gabon y’abatarengeje imyaka 23 ndetse na Armel Ghislain ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Ku ruhande rwa Bugesera FC bazakira, yo izaba idafite umunyezamu wayo wa mbere, Kwizera Janvier ‘Rihungu’ na myugariro Ndabarasa Trésor bombi bafite imvune.

Kiyovu Sports ni iya kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 35 mu gihe Bugesera FC ifite amanota 24 ku mwanya wa 12.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, uzahuza AS Muhanga na Mukura Victory Sports kuri Stade ya Muhanga. Umutoza Mbarushimana Abdu utoza As Muhanga, yavuze ko yiteguye neza uyu mukino n’ubwo azaba adafite bamwe mu bakinnyi.

Ati “Twiteguye neza n’ubwo dufite abakinnyi batatu batazagaragara muri uyu mukino. Harimo Isingizwe ufite amakarita atatu y’umuhondo mu gihe Fils na Shabani bafite imvune.”

AS Muhanga iri ku mwanya wa munani n’amanota 28 mu gihe Mukura Victory Sports ya kabiri n’amanota 44, izaba ishaka gusatira Rayon Sports ya kabiri, kuri ubu iyirusha amanota ane.

Mukura izaba idafite umunyezamu Rwabugiri Omar wavunikiye mu mukino yatsinzwemo na APR FC ndetse na myugariro w’iburyo, Rugirayabo Hassan ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Nyuma y’iyi mikino y’ibirarane, Shampiyona izongera gusubukurwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 21 Mata, hakinwa umunsi wa 23 wa shampiyona.

Kiyovu Sports irakira Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu mu mukino utarabereye igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages