Hashize iminsi ibiri hashyizweho urubuga abafana ba Real Madrid bagomba kunyuzaho imikono yabo kugira ngo bemeze niba Kylian Mbappé yasohoka muri iyi kipe.
Uru rubuga rwashyizwe hanze hanze hifuzwa imikono 200, gusa mu munsi umwe abatanze imikono bari bageze kuri miliyoni 18, none nyuma y’amasaha 48 hamaze kuboneka imikino ingana na miliyoni 30.
Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’uko hagiye hanze amafoto y’uyu rutahizamu w’imyaka 27, ari kumwe n’umukunzi we w’Umutaliyani, Esther Espósito, bari kwinezeza nyamara uyu mukinnyi afite imvune.
Ibi kandi bijyana no kuba uyu mukinnyi ashinjwa na bagenzi be kwironda, ibituma hacikamo ibice mu bakinnyi ba Real Madrid by’umwihariko mu busatirizi, aho afatanya n’abarimo Vinicius Junior.
Abafana bananiwe kwakira ibihe uyu mukinnyi arimo, bakomeza kugenera ubutumwa umukunzi we, bamugaragariza ko ari we ntandaro yo gutuma adatanga umusaruro.
Mu mikino 41 Kylian Mbappé aheruka gukinira Real Madrid yatsinze ibitego 41, ndetse mu mikino 100 yatsinze ibitego 85 anatanga imipira 11 ivamo ibindi, gusa ibi nta gikombe birahesha ikipe ye yaba Shampiyona na UEFA Champions League.
Mbappe wageze muri iyi kipe yo muri Espagne muri Kamena 2024 avuye muri Paris Saint-Germain, yasinye amasezerano azamugeza mu 2029.
Iyi kipe yo mu Bufaransa yayivuyemo ananiwe kuyihesha Igikombe cya UEFA Champions League, ndetse kuva yayivamo yahise yegukana icya 2024/25, ndetse muri uyu mwaka wa 2025/26 yageze ku mukino wa nyuma aho izahurira na Arsenal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!