00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo gukora ikibuga cya Stade Huye yongeye guhagarara (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 January 2026 saa 04:56
Yasuwe :

Imirimo yo gukora ikibuga kigezweho cya Stade Huye, yagombaga kurangira kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, imaze igihe yarahagaze ndetse ntibizwi neza igihe izarangirira.

Hagati mu Ugushyingo 2025 ni bwo iyi mirimo yari imaze amezi ane ihagaze, yasubukuwe nyuma y’inkuru IGIHE yakoze mu mpera za Ukwakira igaragaza ko iyi stade yahoze ari mpuzamahanga bitazwi igihe izongera gukinirwaho.

Icyo gihe inzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA), Minisiteri ya Siporo na FERWAFA zize kuri iki kibazo hemeranywa ko imirimo isubukurwa ikaba yarangiye bitarenze tariki ya 20 Mutarama 2026.

Ubwo IGIHE yageraga kuri iki kibuga, kuri uyu wa 20 Mutarama, yasanze nta wundi muntu uri muri Stade ya Huye ndetse bigaragara ko hashize iminsi imirimo ihagaze.

Umwe mu bo RHA yabwiye IGIHE ko “imirimo yahagaze kubera ibyo guhindura amasezerano” ariko ntiyemeza niba byararangiye, igihe imirimo izasubukurirwa n’igihe biteganyijwe ko izarangirira.

Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko hashize igihe bivugwa ko ‘tapis synthétique’ nshya izashyirwamo na yo itaragera i Kigali nubwo hagiye gushira ukwezi bivugwa ko iri i Dar es Salaam.

Mu Ukwakira, umwe mu bazi neza ibijyanye n’iyi mirimo, yabwiye IGIHE ko icyatumye idindira ari uko abubaka ikibuga basanze hari imbogamizi bagasaba ko amasezerano ahindurwa.

Ati “Isoko ryahawe Real Contractors Ltd igomba gushyiramo ikibuga mu gihe cy’amezi atandatu, ariko na yo itanga isoko kuri ‘subcontractor’ wo muri Bénin. Bamaze gukuramo ikibuga, basanze harimo umucanga, babona ko atari byiza guhita bashyiraho tapis nshya.”

Yakomeje agira ati “Basabye ko kugira ngo ikibuga kizabe kimeze neza kitarekamo amazi ari uko bashyiramo amabuye mato [graviers concassés] na yo bagashyiramo hagati uburyo bwo gutwaramo amazi aho kubushyira mu ruhande gusa.”

Stade Huye iheruka kwakira umukino ubwo Amagaju FC yatsindaga Muhazi United ibitego 2-1 ku wa 28 Gicurasi hasozwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2024/25.

Kuba iki kibuga kitaraboneka ndetse Stade Kamena ikinirwaho na Mukura VS n’Amagaju FC nk’ikibuga cya kabiri ikaba idashobora kwakira imikino y’abafana benshi, byatumye aya makipe yo mu Majyepfo yakirira imikino ya Rayon Sports na APR FC i Muhanga.

Amagaju FC yatsindiwe na APR FC igitego 1-0 i Muhanga ku wa 14 Mutarama mu gihe Mukura VS izahakinira na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.

Uko muri Stade ya Huye hari hameze ubwo twandikaga inkuru:

Muri Stade Huye nta wundi muntu wari uhari ndetse byagaragaraga ko imirimo imaze igihe ihagaze
Itaka ryashyizwe hagati mu kibuga cya Stade Huye mu Ugushyingo riracyahari
Byari biteganyijwe ko tariki ya 20 Mutarama 2026 imirimo izaba yarangiye, harimo ikibuga gishya
Amabuye mato n'umucanga bizifashishwa byamaze kuhagera

Inkuru bifitanye isano: Ivugururwa rya Stade Huye rikomeje kuba agatereranzamba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages