00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano y’abatoza no kwikanga amarozi mu dushya twaranze umukino wa Rayon Sports na AS Kigali WFC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 25 April 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Umukino wa 1/2 wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore hagati y’abakeba bashya, wasize Rayon Sports itsinze AS Kigali 2-0, igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Uyu mukino wari wavuzweho byinshi, wari uwa gatandatu uhuje aya makipe yombi muri uyu mwaka w’imikino, aho mbere yaho Rayon Sports yari yatsinze umukino umwe, AS Kigali itsinda itatu mu gihe undi mukino amakipe yombi yari yawunganyirijeho 1-1 ku kibuga cyakiniweho ku wa Gatatu.

IGIHE ikaba yabakusanyirije tumwe mu dushya twaranze uyu mukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro nubwo bitari byoroshye kudukurikirana.

Bitunguranye abanyamakuru babujijwe kwinjiza ibifata amashusho ku kibuga

Uyu mukino wa Rayon Sports na AS Kigali wari uwa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro gitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), bivuze ko uru rwego ari rwo rwari rufite uburenganzira bwo gukumira abafata amashusho bitewe wenda n’amasezerano bagiranye n’umuterankunga aramutse ahari.

Aha ariko, abanyamakuru bakurikiranye uyu mukino batunguwe ubwo bageraga aho binjirira mu Nzove, dore ko babwiwe ko ntawemerewe kwinjiza camera zifata amashusho kuko bitemewe kuri uwo mukino. Abari bazanye ibi bikoresho byabaye ngombwa ko bashaka aho babibitsa, abatahabonye baguma hanze.

Ibi bidasanzwe mu mupira w’amaguru byamaze igice cya mbere cy’umukino, aho mu gice cya kabiri Ikipe ya Rayon Sports yaje gukomora maze camera zirinjira ku mpamvu na n’ubu itaramenyekana.

Itangazamakuru ryakomorewe mu gice cya kabiri cy'umukino, ryemererwa gufata amafoto n'amashusho

Bamwe mu bakozi ba AS Kigali y’Abagore na bo bangiwe kwinjira

Mu gihe bamwe mu banyamakuru biciraguragaho bibaza aho bashyira ibikoresho byabo bazanye ngo babone uko bareba umupira, abakozi b’Ikipe ya AS Kigali y’Abagore na bo bataje mu modoka imwe n’abakinnyi bari baheze hanze.

Abashinzwe kwinjiza ku muryango batangaje ko babwiwe ko nta muntu winjira adafite itike, mu gihe nta mukozi wa Rayon Sports wari ku muryango. Ubwo iyi kipe yazaga kubona igitego gifungura amazamu ariko, aba kera kabaye baje kwemererwa kwinjira.

Ubanza ari uruhurirane!

Abashinzwe umutekano mu kibuga bari bangiye abo muri As Kigali kwinjira. Ubwo umukino wasozwaga baherekeje abasifuzi gutyo

Umukinnyi wa As Kigali yatatse kwibwa agakapu yahawe n’umukunzi

Uyu mukino warimo amahane menshi ku musozo, byasabye indi minota 40 ngo imodoka itwaye abakinnyi ba As Kigali ive ku kibuga cyo mu Nzove.

Aha, ni nyuma y’uko Rutahizamu ukomoka muri Gabon, Ngwema Odette, yavuze ko agakapu yari yazanye ku kibuga yaje kukabura ubwo umukino wari ushojwe, aho yavuze ko kari karimo amafaranga ibihumbi bitanu ndetse n’ikarita y’ishuri.

Uyu mukinnyi yavuze ko agaciro kako ndetse n’ibirimo atari byo byamubabaje, aho ku bwe yavugaga ko ako gakapu ari ak’agaciro kuri we kubera ko ari impano yahawe n’umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.

Ibi byasabye ko bakomeza gushakisha bafatanyije n’abashinzwe umutekano ku kibuga, gusa birangira aka kadashoboye kuboneka.

Ngwema Odette yabwiraga abashinzwe umutekano ko igikapu cye bakibiye aho hakurya
Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon yavugaga ko atasiga igikapu cye kuko ari impano yahawe n'umuntu w'ingenzi
Yerekaga abashinzwe umutekano ku kibuga aho akeka ko cyaba cyatwariwe

Abatoza b’amakipe yombi bakozanyijeho nyuma y’umukino

Mu minota ya nyuma, Ikipe ya AS Kigali yavuze ko yimwe penaliti, ubwo rutahizamu wayo w’Umurundikazi yategerwaga mu rubuga rw’amahina mu maso y’umusifuzi ariko agasanza. Ibi byababaje abatoza nyuma y’umukino dore ko penaliti yo ku munota wa 90 yashoboraga kubahesha itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

Ubwo umukino wari urangiye, Umutoza wa AS Kigali, Ntagisanimana Saida, yanze gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, wahise ashaka kumusuhuza ku ngufu amufata mu ijosi, maze uyu na we amurebera urushyi rwiza no ku matama ngo piii!.

Aba baje gukizwa n’abari aho birangira buri umwe agiye yimyoza.

Umutoza Rwaka wa Rayon Sports na we yafashwe ngo adakomeza gushwana na Saida
Ntagisanimana Saida utoza AS Kigali yavuze ko yahatiwe gusuhuza Umutoza wa Rayon Sports WFC
Byabaye ngombwa ko bamutwara nyuma yo gukubita urushyi Rwaka wa Rayon yashinjaga kumuniga amuziza ko atamushuhuje
Yatuje abona kugenda akubita agatoki ku kandi

Umukino wikanzwemo amarozi !

Nk’ibisanzwe muri ruhago yacu, umukino wo kuri uyu wa Gatatu wari wavuzwemo gukoreshwamo imbaraga zidasanzwe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ibi byageze muri AS Kigali baza gukina bikandangira bumva ko ikipe yabo ngo ishobora kuba yateguwe nk’uko bijya bivugwa iwacu. Ibi byatumye aba banga gukoresha urwambariro rusanzwe bajya kwambarira mu kigunda aho bishobora no kuba byabakozeho [mu mutwe] kuko mu kibuga bagaragaje urwego badasanzwe bafite.

Cyangwa se wa mugani bari barozwe [nubwo ntabyemera!!!]

Abakinnyi ba AS Kigali bavugaga ko bateguwe...

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Mazimpaka Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages