Ku wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, nibwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye abagize Komite Olempike y’u Rwanda bagirana ibiganiro ku mikorere izabaranga muri iyi myaka ine.
Muri ibi biganiro bagiranye, Minisitiri Munyangaju yijeje Komite Nyobozi nshya ko Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda izaharanira guteza imbere Siporo no kwimakaza Indangagaciro Olempike (Olympic Values).
Minisitiri Munyangaju kandi, yabijeje ko muri Minisiteri ayobora imiryango ifunguye igihe cyose bazabifuzaho inama mu iterambere rya Siporo mu Rwanda.
Ati “Imiryango yacu irafunguye kandi mufite inkunga yacu yose. Tubifurije amahirwe masa.”
Yasabye komite nshya kurangwa n’imiyoborere myiza, ubunyangamugayo, no guharanira inyungu z’abakinnyi kurusha uko baharanira inyungu zabo bwite.
Iyi Komite Nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda, yatowe ku wa 8 Gicurasi, ikaba yaratorewe kuyobora mu gihe cy’imyaka ine.
Uwayo Thèogene niwe Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, umwanya yagiyeho asimbuye Ambasaderi Munyabagisha Valens wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!