Aya matsinda iherukamo mu 2018, kuva icyo gihe yari itarongera gusohokera igihugu muri iri rushanwa, uretse mu 2019 ubwo yakinaga CAF Champions League ariko igasezererwa itarenze ijonjora ry'ibanze.
Gusubirayo kwayo byahuriranye no kuba Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yaratanze icyubahiro ku makipe yitwaye neza icyo gihe [mu 2018], byatumye Gikundiro yari yagarukiye muri ¼ igasezererwa na Enyimba FC, yaratangiriye mu ijonjora rya kabiri muri uyu mwaka w'imikino wa 2023/24.
Rayon Sports mu ngendo zisharira no gukina nta bafana
Ku ikubitiro mbere y’uko Murera ifata urugendo yerekeza i Benghazi aho yari gukina umukino ubanza na Al Hilal Benghazi yari imaze gusezerera Kakamega Home Boys yo muri Kenya, Libya yibasiwe n’umwuzure wahitanye abarenga ibihumbi icumi birangira Gikundiro igendeye ubusa.
Uru rugendo rwayitwaye hafi miliyoni 70 Frw, ku ikipe yirya ikimara, mu minsi itatu yamaze muri Libya, mu nama za hato na hato zari zigamije gutanga umucyo ku mukino ubanza.
Byarangiye uyu mukino wemejwe gukinirwa mu Rwanda ndetse n’uwo kwishyura, maze amakipe yombi aza mu rwa Gasabo kuhakinira imikino yombi.
Mbere y’uko umukino wo kwishyura ukinwa, Al Hilal SC yasabye CAF ko itifuza ko ubanza wakiriwe na yo kuri Kigali Pelé Stadium wakwinjiraho abafana bari kuba biganjemo aba Rayon Sports.
Umunsi umwe mbere y’umukino, CAF yasubije amakipe yombi yemera ubusabe bwa Al Hilal ko uyu mukino wabera mu muhezo.
Kuri uwo munsi, tariki 23 Nzeri 2023, mu nama itegura umukino, amakipe yombi yumvikanye ko buri ruhande rwakwinjiza abantu 30.
Bukeye mbere gato y’umukino ku ruhande rwa Rayon Sports abari binjiye ku mukino baje gutangira gufana na bamwe ku giti cyabo bafata amashusho y’uyu mukino nyamara bitari byemewe. Byarangiye uruhande rwa Rayon Sports rubujije abayafataga ndetse na bamwe muri bo bawucishagaho imbonankubone kuri YouTube barahagarikwa.
Nyuma yo gufata amafoto y’urwibutso ku makipe yombi mbere y’uko umukino wakiriwe na Al Hilal Benghazi yari ikiri mu kiriyo, byabaye nk’ibiyikanguye ari na bwo bamwe mu bayobozi bayo babonye ko hinjiye abarenze 30 biba ngombwa ko basaba abinjiye bose gusohoka hakongera kwerekanwa icyagombwa [badge] buri wese yinjiriyeho. Ni na ko byagenze ndetse birangira bamwe bawurebeye hanze y’uruzitiro.
Ubugambanyi bwaranuganuzwe mbere y’umukino
Nyuma gato y’umukino ubanza, hanuganuzwe ubugambanyi bivugwa ko bwakozwe na bamwe mu bahoze bayobora Gikundiro, ko bashatse guca mu bakinnyi ngo bazitsindishe mu mukino wo kwishyura ari na wo uzatanga ikipe izerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Havuzwe hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw ko zari gukwirakwizwa muri aba bakinnyi ngo bazatandaraze maze Al-Hilal itahane intsinzi.
Ubwo yari ari mu Kiganiro 10 Sports kuri Radio10, tariki 28 Nzeri 2023, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeye ko koko na bo aya makuru bayumvise ndetse bayashyikiriza abashoboye kuyakurikirana.
Yagize ati "Amakuru twarayakiriye, turimo turabikurukirana. Hari abo twabihaye ngo badufashe, bashobora kuba baturusha ubushobozi bwo kubikurikirana."
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bakiriye amakuru y’abafana b’ikipe n’abahoze bayiyobora bashatse guha ruswa abakinnyi ngo bazitsindishe ku mukino izakiramo Al Hilal SC muri CAF Confederation Cup. pic.twitter.com/1ALlxpq193
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 27, 2023
Akanyenyeri kateje impagarara
Nyuma y’iminsi mike Rayon Sports itangaje ko abazishyura amatike ku mukino wo kwishyura izakiramo Al-Hilal Benghazi tariki 30 Nzeri, bazakoresha akanyenyeri ka yo ka *720# ndetse batangiye no kubikora, ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri, Umujyi wa Kigali wasubije iyi kipe yari yasabye ikibuga izakiriraho Al-Hilal uyemerera gukinira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium ndetse unayitegeka kwishyuza amatike iciye ku kanyenyeri ka Sosiyete ya Urid Technologies *939* ari na yo isanzwe igurisha amatike muri Shampiyona.
Rayon Sports itarishimiraga umusaruro wavaga ku bibuga igihe Urid yagurishaga imikino, yahisemo gukoresha akanyenyeri kayo ndetse ku wa Gatanu, umunsi umwe mbere y’umukino, amatike yo mu myanya y’icyubahiro [VVIP] n’ahadatwikiriye yari yashize ku isoko.
Yaba Umujyi wa Kigali ndetse na Urid bararuciye bararumira kuri iki cyemezo, Rayon Sports isigaje gucuruza amatike yose hanyuma ikazagenera Umujyi wa Kigali 6,5% y’ikibuga cya Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yatambitswe ubwambure bwa Kapiteni wayo
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 28 Nzeri habura umunsi umwe gusa ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru ko amashusho y’ubwambure bwa Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yagiye hanze. Kugeza ubu aya mashusho ntarajya ku karubanda.
Hari ababihuza no kuba bikorwa bigamije gutesha umutwe abakinnyi no gushaka kubakura mu mwuka wo kwitegura umukino neza.

Imodoka ya Al-Hilal Benghazi yatewe amabuye, batanu barafatwa
Ku wa Kane, tariki 28 Nzeri 2023, abana batanu batawe muri yombi nyuma yo gutera amabuye imodoka y’Ikipe Al Hilal Benghazi ubwo yari igiye ku myitozo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemereye IGIHE aya makuru avuga ko aba bana bagiye gushyikirizwa RIB bakabazwa impamvu yabibateye kugeza ubu itaramenyekana.
Yagize ati "Bafashwe uko ari batanu bakurikiranyweho gutera imodoka y’Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Libya amabuye ndetse bakomeretsa byoroheje umwe mu batoza bayo ku jisho. Hangijwe n’ikirahuri cyayo, ntituramenya impamvu yabibateye tuzabashyikiriza RIB ibakoreho iperereza.”
Abana bateye amabuye imodoka yari itwaye Ikipe ya Al Hilal Benghazi bakamena ibirahuri ndetse bagakomeretsa n’umwe mu batoza bayo batawe muri yombi. pic.twitter.com/jU1sAhmemT
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 29, 2023
Rayon Sports irakira Al-Hilal mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri, saa Kumi n'Ebyiri. Mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 tariki 24 Nzeri 2023.





Ibitekerezo 0